Umunyarwenya Kansiimme yamaze amatsiko abafana be , Reba udushya yigeze gukora hamwe n’Umugabo

  • admin
  • 13/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017, Kansiime yanditse kuri Facebook asaba abafana be kumubaza ibibazo ndete abizeza ko ikibazo cyose kibazwa aza kugisubiza adaciye ku ruhande.)

Umwe mu bakurikira uyu munyarwenya yamwandikiye amubaza niba koko urugo rwe n’umugabo we yitaga ‘Dark Chocolate’ rwarasenyutse nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru rya Uganda. Kansiime yahise yemeza aya makuru gusa avuga ko ‘icyabatandukanyije kigomba kuguma hagati yabo’.

Yagize ati “Njye na OJ ntabwo tukiri kumwe. Impamvu tutakiri kumwe ntabwo zigomba kumenywa na buri wese, biri hagati yacu twembi.”

Mbere y’uko Kansiime avuga byeruye ko yatandukanye n’umugabo hari hamaze iminsi hacicikana amakuru yemeza ko urugo rwe na Gerald Ojok rwamaze gusenyuka biturutse ku bwumvikane buke buri hagati yabo bombi. By’akarusho ngo Gerald Ojok yananiwe kwihanganira kubana n’umugore utabyara undi na we agashinja umugabo uburaya.

Reba Kansiime abyina hamwe n’Umugabo we bagikundanye

Yanditswe na Niyomugabo

  • admin
  • 13/11/2017
  • Hashize 6 years