Umunyarwanda yiciwe muri Sudani y’Epfo

  • admin
  • 24/11/2015
  • Hashize 8 years

Polisi ya Uganda yemeje ko hari Umunyarwanda wiciwe mu bantu bishwe n’abantu bitwaje intwaro muri Sudani y’Epfo.Ku wa kane abantu bitwaje intwaro, bagabye igitero kuri bisi yavaga i Juba yerekeza muri Uganda, bicamo abantu barindwi abandi 17 barakomereka.

Mu bantu bamaze kumenyekana ko bishwe, harimo ngo umunyarwanda witwa Omar Ssekabanja Gusa Polisi y’u Rwanda iravuga ko ikomeje kumenya neza iby’aya makuru. Umuvugizi wa Polisi CSP Twahirwa Celestin yagize ati “Kugeza ubu ayo makuru ntabwo turayamenya ariko tugiye kuyakurikirana.” Naho umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Fred Enanga, we yavuze ko mu bantu bamaze kumenyekana bapfuye, barimo uwitwa Genesi Kalite wo muri Ethiopia, Mohammed Ahmed muri Eritrea, Omar Ssekabanja wo mu Rwanda na Dak wo muri Sudan y’Epfo.

Abandi bantu batatu bapfuye, imirambo yabo iracyari mu bitaro bya Juba Teaching hospital biherereye i Juba, gusa ntiharamenyekana ubwenegihugu bwabo. Enanga yavuze ko abantu 17 bakomeretse bikomeye muri iki gitero, abandi baburirwa irengero.

Ni mu gico bagabweho n’abantu bitwaje intwaro.kugeza ubu abagabye igitero birakekwa ko ari abo mu mutwe (SSPLA), nk’uko ikinyamakuru new vision kibivuga.

Kugeza ubu kandi ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, buravuga ko iki gitero cyakozwe n’abo mu mutwe wa Rieck Marchar umurwanya, gusa uyu muyobozi na we akaba yabihakanye avuga ko abasirikare be atari bo bishe aba basivile.src:Izuba

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/11/2015
  • Hashize 8 years