Umunyarwanda yakatiwe imyaka 10 y’igifungo nyuma yo kwica Umwongereza

  • admin
  • 20/02/2016
  • Hashize 9 years
Image

Umunyarwanda Juma Munyantore,ubarizwa mu Bwongereza, yakatiwe n’urukiko rwa Leamington mu mujyi wa Coventry gufungwa imyaka icumi n’amezi icyenda, nyuma yo guteragura umuntu icyuma.

Munyantore na Hamza Mohumed w’Umunyasomaliya bashinjwa gushaka kwica umusore wari inshuti yabo bakamutera ibyuma bakamusiga avirirana.Ku wa 11 Nzeli 2015, nibwo Munyantore bakunze kwita Scholar na mugenzi we bategeye umusore w’imyaka 26 mu busitani bwitwa The Moorfield baramusagarira. Ngo undi yagerageje guhunga ariko bamukurikirana bamutera ibyuma, nk’uko Coventry Observer ibitangaza. Umugenzacyaha Helen Keating avuga ko abo basore bakoze ayo marorerwa baziko ntawe ubareba nyamara hafi aho hari umwana w’imyaka itandatu.

Mohamed na Munyantore

Ati” Uwo musore yaraje arabasuhuza agiye mu birori byo mu muryango we, yabahereje umukono ariko bo bamwakiriza ingume zo mu mutwe, yirutse abahungira mu busitani ariko Mohumed na Munyantore baramukurikirana bari kumwe n’agatsiko k’izindi nsoresore, bafite ibyuma , abo babiri basabye izo nsoresore zindi kutabyitambikamo maze batangira kumujombagura ibyuma.” “Basize uwo musore avirirana, abaganga bavuga ko yarokotse ha Mana , kugeza ubu ntituzi icyateye ubwo bugizi bwa nabi, gusa abo basore bari bagambiriye kumuhitana, byabaye ku manywa y’ihangu mu maso y’umwana muto.” Keating avuga ko nyina wa Munyantore ari we wamutanze kuri sitasiyo ya polisi ya Coventry ku ya 16 Nzeli nyuma yo kubona urwandiko rumuta muri yombi.

Mohumed w’imyaka 24 na Munyantore w’imyaka 25 bakurikiranweho icyaha cyo kugerageza kwica ariko baza guhamwa n’icyaha cyo gukomeretsa babigambiriye. Munyantore yakatiwe gufungwa imyaka 10 n’amezi icyenda, igihano yari kugabanyirizwa iyo atabanza kwanga kwemera icyaha.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/02/2016
  • Hashize 9 years