Umunyapolitiki na bagenzi be batavuga rumwe n’Ubutegetsi babujijwe gusohoka Igihugu

  • admin
  • 05/09/2017
  • Hashize 7 years

Ubutegetsi bwa Gabon, ku Cyumweru bwatangaje ko umunyapolitiki Jean Ping na bagenzi be batavuga rumwe na Guverinoma batemerewe gusohoka ku butaka bw’iki gihugu ngo bajye hanze yacyo, kubera ko bakangurira abaturage guhungabanya umutekano.

IJeune Afrique yatangaje ko iki cyemezo cy’Abategetsi ba Leta ya Gabon ngo cyafashwe mu rwego rwo guhana icyaha Jean Ping n’abanyapolitiki bamushyigikiye bakoze ku wa 18 Kanama 2017, bahamagariye abenegihugu kwivumbagatanya bagahirika ubutegetsi bitoreye.

Ati ” Iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo gushakira umuti icyaha gikabije cyo gushuka abaturage guhungabanya umutekano wa rubanda. Jean Ping yatambukije iryo tangazo ku wa 18 Kanama, ubwo yabahamagariye kwigabiza imihanda bagateza imvururu kugira ngo bamusubize ubutegetsi avuga ko yatsindiye mu matora ya Perezida yo muri 2016 ariko akibwa amajwi”

Guhamagarira Abanyagabo guhungabanya umutekano w’abahatuye, Abategetsi ba Gabon ngo basanga harimo n’icyaha cyo gushinga umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta, nkuko Jean-Eric Nziengui Mangala, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yabitangarije AFP, ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ku Cyumweru tariki 03 Nzeri. Biti “Iki cyemezo cy’agateganyo cyafatiwe Jean Ping na bagenzi be bo mu ihuriro ry’imitwe ya politiki y’abatavuga rumwe na Guverinoma CNR (Coalition pour la Nouvelle République”.

Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Gabon muri 2016, yatsinzwe na Perezida Ali Bongo Ondimba. Ariko Jean Ping bari bahanganye kuri uwo mwanya w’icyubahiro yanze kwemera ibyatangajwe na komisiyo yigenga y’amatora no kugeza magingo aya kandi umwaka uri hafi kurangira ubutegetsi bugiyeho.

Mu banyapolitiki bandi barebwa n’icyo cyemezo cyo kudasohoka mu gihugu cya Gabon, nkuko bishimangirwa na Jeune Afrique harimo: Casimir Oye Mba wabaye Minisitiri w’intebe muri iki gihugu. Yagize ati «Nagombaga kujya mu Bufaransa ku wa Gatanu ku mugoroba. Ariko ngeze ku kibuga cy’indege kuri uwo munsi, natunguwe nuko polisi yambwiye ko bidashoboka bashingiye ku mabwirizwa bahawe ». Oye Mba yamenyesheje itangazamakuru ko ibyo kubuzwa kuzindukira mu bihugu by’amahanga bimubayeho inshuro eshatu zose.

AFP yatangaje ko iki cyemezo kibuza bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Gabon, ngo cyafatiwe Prof Albert Ondo Ossa ku wa 27 Kanama ubwo yashakaga kuzindukira muri Cameroun. Uyu mugabo yapiganiwe umwanya wa Perezida mu mwaka wa 2009 ariko aratsindwa. Umuvugizi wa Jean Ping, Jean-Gaspard Ntoutoume Ayi yatangarije AFP ko, ubutegetsi buriho ngo bwafashe ibyemezo bikaze byo kunaniza no kuvutsa uburenganzira abatavuga rumwe na bwo kujya aho bashatse kimwe n’abandi benegihugu bose.

Ni muri urwo rwego, abagize Ihuriro CNR riyobowe na Jean Ping batangaje ko bakora inama rusange mu murwa mukuru Libreville kugira ngo barebere hamwe uburyo bashakira igisubizo icyo kibazo cyo gukumirwa n’ubutegetsi bwa Ali Bongo gukorera ingendo aho bashatse hanze y’igihugu cyabo.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/09/2017
  • Hashize 7 years