Umunyamidelikazi Kylie Jenner yanditse amagambo yemeza ko aba mu yindi si

  • admin
  • 25/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Icyamamare Kylie Jenner cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanditse amagambo kuri twitter ko yahinduye ubuzima kubera yariye kuri cereal ivanzemo amata.

Inkuru dukesha urubuga 7 sur 7.be, iravuga ko Kylie Jenner yatunguye abafana be cyane ubwo yandikaga amagambo agira ati “ last night i had cereal with milk for the first time. life changing”,( Ijoro ryashize nariye kuri cereal n’amata, ubuzima buriguhinduka).

Bamwe mu bafana be ntibabashije ku byihanganira; umwe yamusubije agira ati” Uzagerageze amazi ashyushye na Kafe(café)” n’abandi bandika byinshyi bitandukanye.


Kylie avuga ko we yaramenyereye kunywa amata asanzwe ukwayo akanarya cereal zumye ukwazo.

Kylie Jenner w’imyaka 21, n’umunyamideli, umukorera bushake, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga wamenyekanye cyane kuri Reality Television yitwa “Entertainment TV” aho berekana ubuzima bw’umuryango we wose mu kiganiro cyitwa” Keeping up with the Kardashians”.

Kylie Jenner akomoka mu mu ryango uzwi ku izina rya Kardashians w’abana batanu nawe wa gatandatu akaba n’umuhererezi.

Afite umwana umwe w’amezi arindwi yabyaranye n’umukunzi we Travis scott umuraperi muri Leta Zunze umwe za Amerika.

Cereal

Mariza Samantha/muhabura.rw

  • admin
  • 25/09/2018
  • Hashize 6 years