Umunyamakuru uzwi ku’ Imazina rya Giovani Mahoro yitabye Imana ku buryo butunguranye

  • admin
  • 25/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umunyamakuru wakoreraga Radio Salus Mahoro Jean de Dieu wari uzwi ku mazina ya Giovani Mahoro yitabye Imana ku buryo butunguranye muri iki gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 24 Mutarama 2016.

Amakuru agera ku muhabura.rw aravuga ko Giovani Mahoro kuri iki cyumweru yiriwe ari muzima, ko ndetse ngo yagiye kuryama ari muzima.

Umunyamakuru Yves Rugira babanaga ndetse banakoranaga kuri Radio Salus yabwiye muhabura.rw ko ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ahagana saa mbiri z’umugoroba batashye bagasanga Giovanni Mahoro ari kuvugira kuri telefoni aryamye, ariko ko ngo nta kibazo yari afite.

Kugeza ubwo baryamaga nko mu ma saa tanu z’ijoro, Giovanni ngo yari akivugira kuri telefoni.

Rugira avuga ko mu gitondo babyutse aribwo basanze Giovanni yamaze gushiramo umwuka.

Rugira kandi yatubwiye ko nta kibazo cy’uburwayi Giovanni yigeze abwira abo babanaga, gusa ngo kuri iki cyumweru yari yiriwe ahitwa i Mbazi yagiye gusura abantu.

Umuyobozi wa Radio Salus Eugene Hagabimana yadutangarije ko iby’urupfu rwa Mahoro barumenye muri iki gitondo.

Hagabimana nawe yatwemereye ko amakuru afite ari ay’uko Mahoro yiriwe ari muzima kuri iki cyumweru.

Hagabimana kandi yatubwiye ko ubu bari kwa muganga kugirango umurambo wa Mahoro ukorerwe ibizamini hamenyekane icyaba cyamwishe.

Giovani Mahoro yatangiye gukorera Radio salus mu mwaka wa 2010 ubwo yari akiga muri Kaminuza nkuru y’u rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, akaba yakoraga ibiganir bitandukanye birimo n’icyitwa “Hambere hanze”, cyivuga ku mateka yaranze isi.

Yanditswe na Eddy M/Muhabura.rw

{}

  • admin
  • 25/01/2016
  • Hashize 8 years