Umunyamakuru Eddie Mwerekande yatangaje ko Ku nshuro ya mbere hagiye kuba amarushanwa yo guterura ibiremereye
- 05/03/2016
- Hashize 9 years
Ku nshuro ya mbere hagiye kuba amarushanwa yo guterura ibiremereye “ Heavy Weights” mu Rwanda, yateguwe na ’Completion Group’ ku bufatanye n’Akarere ka Nyarugenge na OKF Coorparation yo mu gihugu cya Korea ihagarariwe na BCOM AGENCY Rwanda Ltd nkumutera nkunga mukuru wiri rushanwa mu Rwanda baciye mukinyobwa cyabo POWER UP gikunzwe cyane kuri y’isi nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa KOMERA investment company Ltd Bahenda uyihagarariye mu bihugu 8 by’ Afurika ndetse no mu Rwanda
’umuyobozi wa KOMERA investment company Ltd Bahenda uyihagarariye mu bihugu 8
Aya marushanwa ngo azajya aba ngarukamwaka ndetse ngo ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza bizagenda byiyongera ku buryo uwa mbere ashobora no kuzajya ahabwa imodoka mu myaka iri imbere. Nkuko byatangajwe n’umuterankunga mukuru
Gahenda yatangaje ko nkumutera nkunga mukuru yiteguye gutera inkunga iri rushanwa Yagize ati: “ Ni irushanwa ry’abantu baterura ibiremereye na ba bandi baba barubatse umubiri. Bari basanzwe babikora mu ma ’gyms’ ariko turashaka ko babikora nk’ababigize umwuga ku buryo byagira n’icyo bibamarira. Tuzatangirana n’ibyiciro bitatu harimo abari hejuru y’ibiro 90, abari munsi yabyo n’icyiciro cy’abateye neza.”
Ibi byatumye dushaka kumenya imikorere y’ibi bigo by’ubucuruzi uyu munyamakuru ahugiyemo, mu magambo ye yatubwiye uburyo BCOM AGENCY Rwanda Ltd ikora ndetse n’uburyo ikorana na OKF Coorparation yo mu gihugu cya Korea ati: BCOM AGENCY Rwanda Ltd in sosiyete y’ubucuriza isanzwe imenyerewe mu kwamamaza ibikorwa binyuranye by’abaturage ndetse n’ubu ikaba imaze kwagura imikorere cyane ko uretse kwamamaza isigaye ifite gahunda yo gutegura ibitaramo bitandukanye by’imyidagaduro ndetse no gutegura amateka(Documentaire z’abantu ndetsen’ama kompanyi atandukanye. Abajijwe kubijyanye n’imikorere ya OKF Coorparation yatubwiye ko ari ikigo cy’ubucuruzi gifite ikicaro gikuru muri Korea ariko kikaba gifite ishami hano mu Rwanda kikaba gikora ibinyobwa bidasindisha harimo ibya Coffee Cola, amazi ndetse n’ama Jus atandukanye
.
Hirya no hino mu Rwanda usanga abasore bakibyiruka mu rugo iwabo batunze ibyuma biremereye baterura kugira ngo bazane ibituza bibini.
Benshi babikora bagamije kugaragara ko bafite ingufu ku babareba ndetse hari n’ababikora ngo bakurure abakobwa. Umukino wo guterura ibiremereye ushobora gutunga uwukora. Aya marushanwa asanzwe amenyerewe mu bihugu byo hanze, Completion Group ivuga ko aje gufasha abantu bakunda guterura ibiremereye ariko bakabikora bishimisha gusa nyamara bishobora no kubatunga.
Kamali Patrick uyobora Completion Group mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko baje gushaka uko bateza imbere iyi mikino imaze gusakara hirya no hino mu gihugu, ariko hakaba hakibura uburyo bwo guhuriza hamwe abayikina. Yagize ati: “ Ni irushanwa ry’abantu baterura ibiremereye na ba bandi baba barubatse umubiri. Bari basanzwe babikora mu ma ’gyms’ ariko turashaka ko babikora nk’ababigize umwuga ku buryo byagira n’icyo bibamarira. Tuzatangirana n’ibyiciro bitatu harimo abari hejuru y’ibiro 90, abari munsi yabyo n’icyiciro cy’abateye neza.”
Kamali yavuze ko bazazenguruka mu gihugu hose, muri buri Ntara bagatoranyamo batatu bahiga abandi.
Igikorwa cyo gutoranya abo bakinnyi kizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2016 muri ’Car Free zone’ mu mujyi wa Kigali.
Aha hazatoranywamo batatu barusha abandi maze nyuma iyo gahunda ikomereze no mu Ntara .Irushanwa ku rwego rw’igihugu rizaba muri Kamena 2016.
Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw