Umunyamakuru amaze imyaka 10 adakaraba intoki

  • admin
  • 12/02/2019
  • Hashize 5 years

Umunyamakuru Pete Hegseth wa televiziyo Fox News yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangarije kuri televiziyo ko amaze imyaka 10 adakaraba intoki kubera ko kuri we ngo udukoko twa mikorobe (microbes) mu by’ukuri ntitubaho.

Ubwo yari ari mu kiganiro Fox and Friends cy’iyi televiziyo, Bwana Hegseth yavuze ko utu dukoko twanduriramo indwara zimwe na zimwe tutabaho kuko tutabonwa n’ijisho risanzwe ry’umuntu.

Bwana Hegseth, wize kuri kaminuza za Harvard na Princeton – zimwe mu zikomeye cyane ku isi, yagize ati “Nisiga umuti wo kunkingira”.

Yavuze ayo magambo nyuma y’aho bagenzi be Ed Henry na Jedediah Bila bakorana muri icyo kiganiro, bamunnyeze bavuga ko arya pizza z’ibisigazwa.

Bwana Hegseth yongeyeho ati “Intego yanjye mu mwaka wa 2019 ni ukuvugira kuri televiziyo ibintu ubundi mvuga ntari kuri televiziyo”.

Amagambo y’uyu mugabo Ku mbuga nkoranyambaga yakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe bamushyigikira mu gihe abandi bagaragaje impungenge.

Hari umwe mu bamushyigikiye ukoresha urubuga rwa Twitter wavuze ko ari hafi kuzuza imyaka 70 y’amavuko, yavuze ko umubiri w’umuntu ucyenera udukoko twa mikorobe tumwe na tumwe ngo umenye uburyo bwo kuturwanya, ko hari aho abantu bamwe badutinya byo gukabya.

Undi muntu ukoresha Twitter, yibajije niba uyu munyamakuru yakumva anyuzwe abakozi bo muri resitora babaye bategura amafunguro mu gihe batakarabye intoki zabo ku bwende.

Nyuma yaho, Bwana Hegseth yaje kubwira igitangazamakuru USA Today ko amagambo ye yari agamije gutebya anavuga ko bitumvikana ukuntu abantu bayafashe uko yakabaye kandi bakayaremereza.

Ikigo cyo guhangana no gukumira indwara gifite icyicaro muri Amerika, gitangaza ko gukaraba intoki mu buryo buhoraho ari “bumwe mu buryo bwiza cyane bwo kwikuraho udukoko twa mikorobe, kwirinda kurwara, no kwirinda gukwirakwiza utwo dukoko twa mikorobe mu bandi bantu”.

Perezida Donald Trump w’Amerika – umaze kugaragara mu biganiro by’iyi televiziyo byinshi kurusha indi televiziyo ikomeye iyo ari yo yose ku isi – yemeye inshuro nyinshi ko atinya udukoko twa mikorobe.

Bamwe bavuga ko guhangayicyishwa no kugira isuku cyane nabyo bishobora kuba ikintu kibi, mu kugabanya ubwirinzi kamere bw’umubiri ku dukoko twa mikorobe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/02/2019
  • Hashize 5 years