Umukuru w’umutwe wa Wagner yaba ubu ari muri Africa ?

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Umukuru w’umutwe w’abarwanyi ba Wagner, Yevgeny Prigozhin, bwa mbere yagaragaye mu mashusho nyuma y’ubugumutsi bwapfubye mu Burusiya, bisa nkaho ari muri Afurika.

Iyi video yashyizwe kuri Telegram kuri ‘channels’ zifitanye ihuriro n’uyu mutwe w’abacanshuro wa Wagner, yerekana Prigozhin yambaye imyenda ya gisirikare, avuga ko uyu mutwe urimo “kurushaho kubohora” Afurika.

Bikekwa ko Wagner ifite abarwanyi ibihumbi muri Afurika, aho ifite inyungu zikomeye mu bucuruzi.

Abasirikare ba Prigozhin bari mu bihugu nka Mali na Centrafrique – aho imiryango iharanira uburenganzira hamwe na ONU ibashinja ibyaha by’intambara.

Mu kwezi gushize, Ubwongereza bwafatiye ibihano babiri mu bashinzwe ibikorwa bya Wagner muri Centrafrique, bubashinja iyicarubozo no kwica abasivile.

Abarwanyi ba Wagner bashinjwa kandi na Amerika kwigwizaho ubutunzi mu bucuruzi butemewe bwa zahabu muri Afurika.

Yumvikana agira ati: “Turimo gukora. Ubushyuhe buri hejuru ya 50 – ibintu byose uko tubishaka. Wagner PMC ikora ubutasi n’ibikorwa byo gusaka, ikagira Uburusiya igihangange kurushaho ku migabane yose, inarushaho kubohora Afurika.“Ubutabera n’ibyishimo – ku baturage ba Afurika, turi kugora cyane ubuzima kuri ISIS (Islamic State) na Al-Qaeda n’ayandi mabandi.”

Avuga ko Wagner irimo kwinjiza abarwanyi bashya kandi “izakomeza kuzuza inshingano zashyizweho – ibyo twemeye tubigeraho”.

Prigozhin yafotowe mu kwezi gushize ari i St Petersburg mu nama ya Afurika n’Uburusiya, asuhuzanya na Ambasaderi Freddy Mapouka, umujyanama wa perezida muri Centrafrique.

Kuva ubugumutsi bwamaze amasaha 24 yari akuriye bwananirwa mu Kamena(6), Prigozhin yirinze kuboneka cyane muri rubanda.

Icyo gihe abasirikare ba Wagner bagera ku 5,000 bafashe umujyi wa Rostov-on-Don mu majyepfo y’Uburusiya bakomeza berekeza i Moscow, bavuga ko bagamije gukuraho ubutegetsi bwa gisirikare.

Gusa Prigozhin yahagaritse gukomeza nyuma y’ibiganiro na Kremlin (ibiro bya perezida w’Uburusiya), byagizwemo uruhare na Perezida Alexander Lukashenko wa Belarus nk’umuhuza.

Mu masezerano yo guhagarika ubwo bugumutsi, ibirego byashinjwe Prigozhin byararetswe ahabwa amahitamo yo kujya muri Belarus.

Mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine hakomeje kugaragara umwiryane hagati ya Wagner na minisiteri y’ingabo y’Uburusiya ku buryo iyo ntambara igenda. Prigozhin kenshi yashinje minisiteri kudaha ingabo ze ibikoresho.

Prigozhin avuga ko yashinze Wagner mu 2014. Uyu mugabo w’umucuruzi w’umukire ufite amateka mu byaha, azwi kandi nk’“umutetsi wa Putin” kuko yigeze guha servisi y’amafunguro ibiro bye, Kremlin.

Mu 2014, Wagner yatangiye gufasha abarwanyi baharanira ubwigenge bw’igice cya Ukraine cy’uburasirazuba kandi bikekwa ko yafashije Uburusiya kwigarurira umwigimbakirwa wa Crimea.

Mbere y’intambara yo muri Ukraine, Wagner yari ifite abarwanyi babarirwa ku 5,000 – benshi ari abahoze mu gisirikare cy’Uburusiya n’umutwe w’ingabo zidasanzwe zaho.

Gusa mu kwa gatandatu umwaka ushize, Prigozhin yavuze ko abarwanyi ba Wagner biyongereye kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, bakagera ku 25,000.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2023
  • Hashize 8 months