Umukuru w’itorero yategetse abayoboke kwambura ubusa bakikinisha mu rusengero

  • admin
  • 03/10/2016
  • Hashize 8 years

Umupasiteri w’umukarisimatike uyobora itorero riri mu mugi wa Benoni muri Afurika y’Epfo, aherutse gutegeka abayoboke b’iryo dini gukuramo imyenda bakikinisha, ngo nibwo bazabona ubugingo buhoraho.

Urubuga rwa thesoutherndaily.co.za rwo muri Afurika yepfo nirwo rwatangaje iyi nkuru yateye benshi kwibaza aho isi igana, aho rwatangaje aya makuru y’umupasiteri wategetse abakirisitu b’idini ayobora ko bakwiye kujya bikinisha bari mu rusengero, ngo kuko kwimara ipfa ry’igitsina udasambanye n’undi muntu, bizabarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ngo ndetse bikazatuma bajya mu ijuru.

Uwo mupasiteri witwa Edisai Mensah, yakomeje abigisha ko ngo kurangiriza mu rusengero bituma n’urusengero rurshaho kwera nk’ijuru ko ngo ndetse Imana yohereje abamalayika ngo baze kureba uko babikora. Bamwe mu bakirisitu ngo barabikoze nkuko urwo rubuga rukomeza rubitangaza.

Pastor Edisai Mensah ntajya akandagira hasi mu rusengero, aha yabwirizaga aryamye ku bakiriitu

Ibyo bimaze kumenyekana, bamwe mu bayobozi bakuru b’amatorero ya gikirisitu bahise bihutira kumenyesha Abayobozi b’umugi wa Benoni, bavuga ko hari umupasiteri uri kuyobya abantu ndetse basaba ko yahabwa ibihano.

Amaze gutabwa muri yombi, bamwe mu bakirisitu b’iryo torero ayobora nabo ngo bahise baza kuvuganira Pasiteri wabo, bavuga ko ngo ibyo ababwira gukora aba yabitegetswe n’Imana.

Iyobokamana mu gihugu cya Afurika y’epfo rikaba riri gukendera ngo kuko uyu atabaye uwa mbere uvuzweho kuyobya abakirisitu kuko mu munsi ishize hari n’undi muhanuzi uzwi cyane muri icyo gihugu witwa Mboro, uherutse kubwira abakirisitu ko yagiye mu ijuru ngo ndetse yifotora amafoto(Selfie) ari kumwe na Yezu n’abamalayika. Ayo mafoto akaba arimo kuyagurisha hose mu gihugu.

Yanditswe na Uwizeyimana Sebastien/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/10/2016
  • Hashize 8 years