Umukuru w’Igihugu yahawe igihembo gikomeye kw’isi

  • admin
  • 19/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda ari bo bamuha umurongo agenderaho muri byose kuko bababaye cyane kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ntibemere gutsindwa, bakongera bakiyubaka.Nyuma yo gushyikirizwa igihembo cya Golden Plate Award gihabwa abantu babaye indashyikirwa mu ngeri zitandukanye

Yabivugiye i Londres mu Bwongereza ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2017 ubwo yari amaze guhabwa igihembo cyagenewe abantu bafite ibikorwa by’indashyikirwa ‘Golden Plate Award’ gitangwa n’umuryango “American Academy of Achievement.”

Igihembo cya Golden Plate Perezida Kagame yahawe cyagenewe abantu bafite ibikorwa bifatika mu miyoborere myiza, siyansi, ubugeni, siporo n’inganda.

Batoranywa n’inama y’ubuyobozi y’umuryango The American Academy of Achievement. Bamwe mu bari mu nama itoranya abagihabwa ni umwami wa Jordania, Abdulah II; Umugore wa George Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Laura Bush; Umuyobozi wa Alphabet,ikompanyi igenzura Google, Larry Page; Bill Clinton; abaherwe nka Bill Gates na Jacon Rothschild; Desmond Tutu; Oprah Winfrey n’abandi bakomeye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibikorwa bikomeye bitajya bigerwaho n’umuntu umwe ku giti cye, ahubwo ko bituruka mu bufatanye.Ati “Ibikorwa bya nyabyo si iby’umuntu ku giti cye Buri muntu ari wenyine nta kintu kinini twageraho. Iyo dukoresheje impano zacu tugamije kugera ku nyungu rusange, hamwe n’abandi batugaragiye dushobora guhindura Isi ikarushaho kuba nziza.

Perezida Kagame yasobanuriye abari bitabiriye inama ya International Achievement Summit uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka, ubu abarutuye bakaba bunze ubumwe kurusha mu bihe byashize.

Ati “Ubu dufite igihugu gishyize hamwe, cyunze ubumwe, buri wese afitiye ishema kurusha mu bindi bihe byashyize. Byatangiye twiyumvisha ko bishoboka nubwo hari hakiri imbogamizi nyinshi. Noneho turakomeza kugeza igihe inzozi zibaye impamo.”

Yongeyeho ko kugira ngo u Rwanda rutere imbere, ubuyobozi bwakoze ku buryo abaturage bose bafatwa kimwe.

Umuryango The American Academy of Achievement washinzwe mu 1961 na Brian Reynolds ashaka guhuza abantu bafite ibintu bikomeye bagezeho bigahindura ubuzima bwa benshi mu nzego zitandukanye ngo baganire n’abanyeshuri bo muri za kaminuza.



Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/10/2017
  • Hashize 7 years