Umukunzi wa Diamond Yagaragaye mu ndirimbo ye yakunzwe cyane

  • admin
  • 12/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Zari umukunzi wa Diamond Platnumz, ni umwe mu bagaragaye mu ndirimbo ye yakunzwe cyane mu mpera za 2015 ndetse na n’ubu igikunzwe na beshi, Utanipenda. Diamond akaba aherutse kuvugira mu itangazamakuru ko uyu mukunzi we ari we muntu wamuhenze kuva yatangira umuziki.“

Mukiganiro The Playlist cya Radiyo The Times FM umunyamkuru LIL Ommy yabajije Diamond ati: “ni nde muntu waba yaragukuyemo amafaranga menshi kuva watangira umuziki?

Diamond asubiza iki kibazo akaba yaragize ati: “Zari ni we muntu nahaye amafaranga meshi muri Utanipenda, ni yo waba umuryango ni yo yaba umukunzi wange iyo tugeze mu kazi ibyo bindi bijya ku ruhande. Ni byo, ashobora kuba yarampenze cyangwa akaba yaransoneye ariko icyo nakubwira nuko ibyo namuhaye birenga amashiringi (akoreshwa muri Tanzania) miliyo icumi zose

Diamond yakomeje agira ati: “kuva natangira umuziki ni we munyamideli naba narahembye ibintu byinshi.

Dimond akaba ari umuhanzi uvuka mugihugu cya Tanzaniya wamenyekanye cyane mu rukundo na Zari umukobwa wamamaye kubera gukundana n’icyo cyamamare cya Afurika ndetse gitangiye kogoga n’isi dore ko ubu Diamond amaze gukorana indirimbo n’ibyamamare byishi ku isi harimo nka P-square, AKA, The game, Frensh montana JAY-Z n’abandi.

Yanditswe na Nt Jado/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/10/2016
  • Hashize 8 years