Umukunzi wa Diamond Platnumz yatutse abamwibasiye bavuga ko abeshya amazina ye n’imyaka ahita abereka gihamya

  • admin
  • 05/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umukunzi wa Diamond Platnumz umwari w’uburanga umunyakenya Tanasha Donna yahatiwe gusangiza abakoresha imbuga nkoranyamabga gihamya igaragaza neza ko amazina ye ariyo bya nyabyo ndetse n’imyaka ye nyakuri.

Aba bombi bari kwitegura umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tanasha Donna uzaba tariki 7 Nyakanga.

Kugirango atange gihamya ko umunsi we w’amavuko ariwo,Tanasha Donna n’uburakari bwinshi yagiye kuri Instagram ashyiraho ifoto ya pasiporo ye kugirango yereke abatemera nk’abatomasi bo muri bibiliya ko ibiriho ari imyaka ye y’ukuri n’amazina ye.

Ati”Ku basazi bose bagaragara ko bazi neza ubuzima bwanjye kundusha kandi basakuza bavuga ngo izina ryanjye siryo,umunsi wanjye w’amavuko ndetse n’imyaka.

Ntimukunde pasiporo yanjye nk’iyiriho ibyo byose ahubwo mushobora kureba ko ari isura yanjye”.

Diamond na Tanasha Donna bazizhiza uyu munsi w’akataraboneka w’amavuko,mu mujyi wa Milmani muri Tanzania.Iyo sabukuru yahawe izina rya Gatsby.

Diamond Platnumz ni icyamamare mu bihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika ufite abafana benshi mu gihugu cya Kenya.Yatangiye gukundana na Tanasha Donna mu ntangiriro z’uyu mwaka.


JPEG - 157.3 kb
Diamond na Tanasha Donna batangiye gukundana mu ntangiriro z’uyu mwaka

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/07/2019
  • Hashize 5 years