Umukozi wa KIM yafashije iri shuri rikuru kwiba umuriro w’amashanyarazi ya REG

  • admin
  • 21/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Mu igenzura rikomeje gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), ishuri rikuru ryigisha Icungamutungo, Kigali Institute of Management (KIM), mu ijoro ryo kuwa kabiri ryatahuweho kwiba amashanyarazi.REG ihita irikuriraho umuriro, abaryigamo n’abakozi barara mu kizima.

Umukozi w’iri shuri witwa Mukeshimana yemereye abagenzuzi ba REG mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 18 ko yakuyeho insinga zijyana umuriro muri mubazi (Cash Power) bagakoresha umuriro bibye kuko ngo amafaranga yo kuwugura yari yayakemuje ibibazo bye bwite kuko hashize igihe ikigo kidahemba abakozi.

Yagize ati “Insinga nazicomoye ku itariki 12 Ugushyingo. Nabikoze kubera ikibazo, kuko nari nabuze amafaranga yo kwishyura inzu, nyiri inzu yanyishyuzaga amezi abiri kandi hano hari ikibazo cyo kudahemba abakozi.”

Yavuze ko gufasha KIM kwiba amashanyarazi yabikoze ku giti cye ndetse ngo ntiyabibabwiye.

Ngo ishuri ryari ryamuhaye amafaranga ibihumbi 200 y’umuriro bakoresha ku kwezi maze we ayashyira mu kibazo cye nk’uko abivuga.

Umuyobozi w’agateganyo wa KIM Dr Jean Baptiste Mugabe yavuze ko umukozi yabagaragarije inyemezabwishyu ko yishyuye amashanyarazi, bityo ngo uwo mukozi ni we wabisobanura uko yagiye kwiba.

Uwo mukozi wakoze ibyo ngo yari yasigariye ku kazi umutekinisiye usanzwe ukora amazi n’amashanyarazi mu kigo.

Dr Mugabe yavuze ko amategeko n’ubutabera bikwiye kubahirizwa uwakoze icyaha agahanwa.

Karegeya Wilson umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri REG, yavuze ko bitari ngombwa ko umuntu yiba amashanyarazi kuko amafaranga ayavamo Leta iyakoresha igeza ku bandi Banyarwanda amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo bifasha iterambere ry’igihugu.

Ati “Birababaza kubona ikigo nk’iki k’ishuri cyakabaye kiba intangarugero ku bakiliya dufite kiba umuriro, byadutangaje, si byiza. Turashishikariza Abanyarwanda bose ko iki gikorwa cyo kwiba amashanyarazi bakirinda, ni kibi kuko kirasenya ntabwo cyubaka.”

Yakomeje agira ati “Amashanyarazi tuyatanga ku kizere, turayakuzanira tukayageza ku nzu yawe, tukaguha cash-power nk’umunzani ngo ujye wipimira ayo ukeneye gukoresha natwe ukadushyirira amafaranga wakoresheje kuri konti, iyo byabaye nk’ibi ikizere kiba cyatakaye tukaba twisubije serivisi yacu kugera igihe ibintu bitunganiye.”

Abagenzuzi ba REG basanze insinga zijya muri mubazi zaraciwe

REG ivuga ko kwiba amashanyarazi ari ubujura nk’ubundi bwose, ngo igisigaye ni uko amategeko ari bukurikizwe.

Muri ako kanya, REG yyahise ibakubita igihano cy’akanyafu cyo gukupa umuriro w’amashanyarazi yajyaga muri KIM, ku buryo ishuri ryaraye mu mwijima w’icuraburindi.

Kuri ubu REG itangaza ko ihombywa miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka binyuze mu kuyiba amashanyarazi, bityo ngo iki gikorwa cyo kugenzura kizakomeza mu gihugu hose kugira ngo aba bajura b’umuriro bafatwe bose ndetse bazakanirwe urubakwiye.

Bivugwa ko iki kigo cy’amashuri cya KIM gikoresha umuriro w’amashanyarazi w’ibihumbi 200 ku kwezi,bityo ujanishije n’igihe kingana n’ukwezi kurengaho iminsi 9 bari bamaze batishyura niba ari ukuri ko batangiye kuwiba kuri 12 Ugushyingo kugeza 18 Ukuboza uyu mwaka,baba barahombeje REG ayasaga ibihumbi 260 by’amafaranga y’u Rwanda.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/12/2018
  • Hashize 5 years