Umukobwa yigambye ko amaze kwanduza SIDA abasore 630 biganjemo abimukira b’Abanyafurika

  • admin
  • 21/10/2018
  • Hashize 6 years

Umukobwa wo mu gihugu cy’Ubufaransa witwa Nicoline yameza ko amaze kwanduza abasore hafi 630 bakomoka mu bihugu byo muri Afurika ndetse n’abanyeshuri biganye mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Uyu mukobwa avuga ko umubare munini w’abo yanduje agakoko gatera SIDA ari abasore bakomoka mu gihugu cya Kameroni,Cote d’Ivoire,abanyeshuri ndetse n’abandi basore bose bakomoka mu bihugu bya Afurika.

Gusa nk’uko tubicyesha 24jours raporo itemejwe neza ngo uyu mukobwa yari afite intego yo kwanduza abasore b’abimukira ibihumbi bibiri(2000).

Igihano cy’uyu mukobwa ku bahungu b’abimukira,cyababaje benshi cyane cyane abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga.Kuri ubu umugambi we nk’uko abitangaza ngo ni ukugeza mu mwaka wa 2020 yanduje byibura abahungu bagera ku 2000.

Yakomeje agira ati“Ndabizi ko ntacyo maze kuri iyi si,usibye ko ntegereje gupfa”.

Ibiteye amatsiko ngo uyu mukobwa ubwo yahuraga n’abanyamakuru ngo yari afite urutonde rurerure rwuzuyeho amazina y’abimukira yari yaryamanyenabo badakoresheje agakingirizo ndetse yabanduje SIDA.Yemera ko amaze kwanduza abimukira bari hejuru ya 400 b’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 25 y’amavuko.

Ashimangira ko atazatezuka ku mugambi we mbere y’uko abantu bose baje mu gihugu cye bitemewe n’amategeko atari yabanduza SIDA,kuburyo buri munsi ajya muri imwe mu nkambi nyinshi z’abimukira kugira ngo yemeze abanyafurika ngo baryamane newe.

Ati”Abimukira benshi bafite umuco mubi wo gusohokana n’abazungu.Bamwe baba mu Bufaransa mu myaka 2 ishize kandi ntabwo bararyamana n’umukobwa.Birabashimisha kubona umukobwa mwiza nka njye nababwira ko nifuza gukundana nabo.Ako kanya iyo mbibabwiye bahita baza biruka nta n’ubwirinzi,bagahita bankurikira iwanjye muri hoteri”.

Nyuma yo kumva ubwo buhamya bw’inca mugongo,umubare w’abagore b’abimukira bari mu nkambi zitandukanye bipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, wariyongereye urazamuka ugera ku 100%.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/10/2018
  • Hashize 6 years