Umukobwa na Musaza we bafashwe basambanira mu rusengero.

  • admin
  • 04/10/2015
  • Hashize 9 years

Nk’uko tubikesha savannahmorning.com Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umukobwa witwa Christopher Buckner w’imyaka 20 ari muri gereza we na Musaza we witwa Timothy Savoy w’imyaka 25 nyuma y’uko bafashwe basambanira mu rusengero.

Aba bavandimwe bakurikiranweho icyaha cyo gukorana imibonano mpuzabitsina kandi bafitanye isano. Bavuga ko baryamanye inshuro eshatu nyuma yo kureba film y’urukundo yitwa Ryan Gosling bombi baza kuryoherwa bahita bafakoemerezaho nabo bajya mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace ka Sheriff, David Ehsanipoor yabwiye iki kinyamakuru ko polisi yahurujwe ahagana saa 4:30 za mugitondo ku. Ubwo rero yageraga muri ako gace yabonye umusore n’umukobwa bagenda munsi y’umuhanda. Umusore yahise abwira polisi ko yari aherekeje uwo mukobwa ngo asubire iwe.

Polisi yahise iperereza isanga ni umukobwa na musaza we bari bavuye gusambanira mu rusengero rwa Countryside Baptist Church. Bahise bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Effingham bashinjwa,kuryamana bafitanye isano, ubusambanyi bukomeye ndetse no kwitesha agaciro.

Yanditswe na muhabura1@gmail.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/10/2015
  • Hashize 9 years