Umukinnyi w’umunyafurika uri ku rutonde rumwe na Messi, Cristiano… yatorewe kuba Perezida
- 12/10/2017
- Hashize 7 years
Nyuma yo gutsindwa inshuro ebyiri mu matora y’umukuru w’igihugu cye cya Liberia, George Weah; umukinnyi w’umupira w’amaguru waciye agahigo katarabasha kugerwaho n’undi munyafurika, yabashije noneho kwegukana intsinzi, asimbura Ellen Jonhson Sirleaf wari usanzwe ayobora iki gihugu.
George Weah, w’imyaka 51 y’amavuko, yamenyekanye nk’umukinnyi w’igihangange mu mateka y’umupira w’amaguru muri Afurika, ubwo mu mwaka w’1995 yegukanaga umupira wa zahabu (Ballon d’Or) bivuga ko ari ku rutonde rw’ibihangange nka Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Zinedine Zidane, Luis Figo, Kaka, Ronaldinho n’abandi batari benshi kuri iyi babashije gukora aya mateka.
George Weah wahagaritse iby’umupira w’amaguru muri 2003 akajya muri politiki, yatwaye Ballon D’Or nk’umukinnyi w’umwaka ku isi yose, ubwo yakinaga muri AC Milan yo mu Butaliyani, hari mu mwaka w’1995. Yanagiye aca uduhigo muri Afurika, kuko mu 1989, mu 1994 no mu 1995 yagiye ahabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku mugabane wa Afurika. Mu mwaka w’1996 bwo, yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ikinyejana muri Afurika. Mu mwaka wa 2004, yashyizwe n’icyamamare Pelé ku rutonde rw’abakinnyi 100 b’umupira w’amaguru b’ibihangange kurusha abandi ku isi bakiriho.
George Weah yatangiriye umupira w’amaguru mu gihugu cye cya Liberia, ariko aza gukomereza i Burayi aho yamaze imyaka 14 akinira amakipe atandukanye mu Bufaransa, mu Butaliyani no mu Bwongereza. Arsene Wenger usigaye atoza Arsenal, niwe wamujyanye i Burayi mu 1988 amusinyisha amasezerano mu ikipe ya Monaco yatozaga icyo gihe. Mu 1992, yagiye muri Paris Saint Germain ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona mu 1994.
Mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo azwi nka UEFA Champions League yo mu mwaka w’imikino w’1994/1995, George Weah niwe warangije ari rutahizamu ufite ibitego byinshi, ahita anaterwa imboni n’ikipe ya AC Milan yahise imugura mu 1995, agahita atwara Ballon d’Or. Yamaze muri iyi kipe imyaka ine, yubakiramo amateka akomeye mu mupira w’amaguru. Yatwaye inshuro ebyeri igikombe cya shampiyona cyo mu Butaliyani ari kumwe na AC Milan, ahita yerekeza mu Bwongereza aho yakiniye Chelsea na Manchester City, hanyuma muri 2001 aza gusubira mu Bufaransa akinira Marseille, aza kurangiriza umupira w’amaguru muri Al-Jazira, hari muri 2003. Uyu mugabo kandi yafashije igihugu cye kugera mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika (CAN) inshuro ebyiri.
Muri 2005, George Weah yiyamamarije umwanya wa Perezida aratsindwa, ariko akomeza kugaragaza imbaraga mu gushaka kwinjira cyane mu bya politiki. Hamwe n’ishyaka ayobora riharanira impinduka muri demokarasi (Congress for Democratic Change party), muri 2014 George Weah yatorewe kujya muri Sena ya Leberia ndetse ubu yiyamamaje yari asanzwe n’ubundi ari umusenateri mu gihugu cye cya Liberia.