Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Patrick Ekeng yapfiriye mukibuga

  • admin
  • 07/05/2016
  • Hashize 8 years

Patrick Ekeng yapfuye ubwo yari mu mukino

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Dinamo Bucharest muri Romania ndetse n’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Patrick Ekeng yapfuye ubwo yari mu mukino kuri uyu wa Gatanu.

Ni umukinnyi wa kabiri wa Cameroun uguye mu kibuga nyuma ya Marc Vivian Foe wapfuye mu mwaka wa 2003 ubwo Cameroun yakinaga na Colombia.

Ekeng winjiye mu kibuga asimbuye Eric Bicfalvi ubwo ikipe ye yakinaga na Viitorul Constanta, yaguye hasi ku munota wa 69 w’umukino, nyuma y’iminota irindwi gusa yinjiye mu kibuga. Abatabazi bakoze uko bashoboye bamugeza ku bitaro bya Floreasca Hospital, ariko nyuma y’iminota mike agezeyo ahita apfa.

Patrick Ekeng yapfuye ubwo yari mu mukino

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe, icyakora ibinyamakuru byo muri Romania byatangaje ko yajyaga agira ikibazo cy’umutima. Ekeng w’imyaka 26 yapfuye ikipe ye ya Dinamo ariyo yari iyoboye umukino ku bitego bitatu kuri bibiri bya Viitorul Constanta. Nyuma y’urupfu rwa Ekeng bamwe mu bakinnyi ndetse n’abayobozi ba Dinamo bagaragaye barira. Ikipe ya Dinamo ibinyujije kuri Facebook yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rw’umukinnyi wayo kandi ko bifatanyije n’umuryango we.

Umuyobozi mukuru wa Dinamo Danciulescu yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Ekeng, ariko yongeraho ko ibyo iyi ikipe iri guhura nabyo bisa n’umuvumo.

Ibi yabihereye ku rundi rupfu rw’undi mukinnyi wa Dinamo witwa Catalin Haldan waguye mu kibuga mu mwaka wa 2000. Ekeng yakiniye amakipe nka Cordoba muri Espagne, Lausane yo mu Busuwisi, Le Mans mu Bufaransa na Dinamo yinjiyemo muri 2016. Umukino wahuzaga Dinamo na Viitorul Constanta wakomeje, uza kurangira amakipe yombi anganya ibitego bitatu kuri bitatu.
Patrick Ekeng yapfuye ubwo yari mu mukino


Yanditse na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/05/2016
  • Hashize 8 years