Umukandida ushyigikiwe na Perezida Kabila mu matora yahawe ibihano

  • admin
  • 01/11/2018
  • Hashize 5 years

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wafashe icyemezo cyo kugumishaho ibihano wafatiye bamwe mu bategetsi bakuru ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, barimo na Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida-perezida ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila w’iki gihugu.

Abari mu murwa mukuru Kinshasa babwiye BBC ducyesha iyi nkuru ko ibi bihano bishya kuri Shadary n’abandi bayobozi 15 ba Kongo byitezwe gutangira ku itariki ya 12 y’ukwezi kw’Ukuboza, habura iminsi ngo amatora ya perezida yagiye atinzwa abe.

Shadary yahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kongo.Minisiteri yari ayoboye ni yo yagenzuraga inzego z’umutekano zagiye ziburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi guhera mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka ushize wa 2017, bamwe muri bo bakahapfira.

Ku ikubitiro,Shadary yari yafatiwe ibihano kubera uruhare ashinjwa kuba yaragize muri ibyo bikorwa.

Ikusanyabitekerezo ryatangajwe ku wa kabiri n’ikigo “Congo Research Group” cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rigaragaza ko Shadary, umukandida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi, aza inyuma y’abandi bakandida babiri b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Rigaragaza ko mu bafite amahirwe yo gutsinda amatora ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka, Shadary aza inyuma y’abakandida-perezida Félix Tshisekedi w’ishyaka UDPS uri ku isonga, na Vital Kamere w’ishyaka UNC umugwa mu ntege.

Ibihugu byose 28 bihuriye mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi byemeje ibyo bihano. Birimo kubuzwa kubitembereramo no gufatira imitungo ye.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/11/2018
  • Hashize 5 years