Umujyi wa Kigali wafunze Amahoteli akomeye kubera umwanda [AMAFOTO]

  • admin
  • 19/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umujyi wa Kigali wafunze zimwe mu nyubako zikomeye z’ubucuruzi kubera umwanda nyuma y’igenzura wakoze bikagaragara ko zifite ikibazo cy’umwanda, zigahabwa amabwiriza zigomba kubahiriza ariko ntizibikore.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima n’Ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, Mukangarambe Patricie, yatangaje ko izi nyubako zifunzwe guhera mu mpera z’icyumweru gishize, zigahuriza ku kutubahiriza amabwiriza y’isuku.

Yagize ati “Buri imwe ifite ikibazo cyihariye ariko byose bifitanye isano no kutuzuza ibijyanye n’isuku cyane mu bikoni. Uko bategura ibyo kurya, aho babibika, ku buryo ubona bidakosowe byateza ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Mu byumweru bibiri bishinze zagenzuwe n’abagenzuzi maze babereka ibyo bagomba gukosora, basubiyeyo basanga ntibabikosoye. Muri icyo gihe rero hari izindi (nyubako) bandikiye barabikosora ariko bariya bagiriwe inama ariko basubiyeyo basanga batarabikoze.”

Inyubako ziri ku rutonde y’izafanzwe zirimo, Kwetu Resident Hotel, DV Appartment, La Palisse Nyandungu, Isimbi Hotel, Impala Hotel, Rolex Restaurant, Amazing Restaurant, Chez John Restaurant, Aromas Coffee House, Fantastic Restaurants, Sky Hotel , Sundowner (Kimihurura) na Quelque Part Bar & Restaurant.

Mukangarambe yavuze ko kugeza ubu muri izi nyubako nta n’umwe urafungurirwa ariko babasabye ko urangiza gutunganya ibyo yasabwe ahamagara abagenzuzi bakamurebera, basanga abyujuje bakamufungurira.

Yavuze ko iri genzura rikomeje, ku buryo urutonde rw’izafunzwe rushobora kwiyongera cyangwa kugabanuka kuko uwujuje ibyo yasabwe agenda afungurirwa.

Umujyi wa Kigali uheruka gusohora amabwiriza agamije guca umwanda ahantu hose hakorerwa imirimo itandukanye haba mu tubari, restaurant, sauna, aho batunganyiriza imisatsi, amasoko, inzu zo gucumbikamo, amagaraji n’ahandi.

Aya mabwiriza asimbura ayo mu 2011, avuga ko nko kuri restaurant, inzu ikorerwamo igomba kuba itaragenewe guturwamo, iri kure y’imyanda nibura muri kilometero imwe uvuye ku kimoteri, yitaruye inzu zituwemo kandi ahayikikije hatari ivumbi cyangwa icyondo.

Igomba kuba ifite uburyo bwo kubika amazi no gufata amazi y’imvura; ifite uburyo bwo gucunga amazi yanduye; iteye irangi ryera cyangwa irijya gusa n’umuhondo; yubakishijwe ibikoresho bikomeye kandi ikorewe amasuku.

Igomba kandi kugira ubuhumekero buhagije, igikoni cyubakishije amakaro hasi no ku nkuta nibura kugeza kuri metero 1.5; uburyo bwo gusohora umwotsi n’ubushyuhe mu gikoni; aho kogereza ibikoresho hari n’igikoresho gishyushya amazi kandi atemba, ububiko bufite urumuri ruhagije, ubuhumekero, udutara n’utubaho two guterekaho ibintu n’ibindi.

Abakozi bo muri restaurant nabo basabwa kugira isuku ku mubiri igihe cyose kandi batarwaye indwara zandura nk’ubuheri, igituntu, typhoïde n’inzoka zo mu nda, ndetse bagomba gusuzumwa indwara zanduza mbere yo gutangira akazi na buri mezi ane ku ivuriro rya Leta nk’igituntu, inzoka zo mu nda, typhoïde n’indwara z’uruhu

JPEG - 129 kb
Kwetu Resident Hotel
JPEG - 47.7 kb
DV Appartment


La Palisse Nyandungu


Chief editor

  • admin
  • 19/03/2018
  • Hashize 6 years