Umujyi wa Dubai muri (UAE) wagiranye amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda mu by’ishoramali

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Mohammed Ibrahim Al Shaibani ukuriye Ikigo cy’Ishoramali cya Dubai (Investment Corporation of Dubai/ICD) ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Gatare Francis ku ruhande rw’u Rwanda.

Uyu muhango wabereye i Dubai kuwa 17 Ugushyingo 2015, ahaberaga inama mpuzamahanga ku ishoramali muri Afurika izwi nka “Africa Global Business Forum’.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hamwe n’Igikomangoma Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum uyobora Dubai ari na we Minisitiri w’Intebe wa UAE hamwe n’ibindi bikomangoma byo muri uyu mujyi bari mu bitabiriye uyu muhango. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Emirates 24/7 cyandikirwa muri uyu mujyi, ngo muri aya maseserano hakubiyemo kuba Ikigo cy’Ishoramali cya Dubai ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bizafatanya mu gushora imali mu mishinga ibiri y’ubukerarugendo mu Rwanda.

Ikigo cy’Ishoramali cya Dubai kandi kizateza imbere ibikorwa remezo ndetse kinubake hoteli y’inyenyeri eshanu ifite serivisi zo ku rwego rwo hejuru hamwe n’ahantu hafasha abantu kuruhuka. Iyi hoteli izubakwa mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ikazahabwa izina rya “Gorilla Nest Lodge”. Perezida Kagame na Sheikh Mohammed beretswe amashusho y’uko iyo mishinga izaba iteye aho bihereye ijisho igishushanyo-mbonera cyayo.

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’umushinga y’ubukerarugendo avuga ko ari uburyo bwiza bwo gukurura ba mukerarugendo n’amahirwe yo kubona akazi ku Magana y’urubyiruko rw’Abanyarwanda. Yashimiye ubunararibonye bw’Umujyi wa Dubai mu bijyanye n’ishoramali anagaragaza icyizere ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu mateka y’iterambere rya Dubai.

Sheikh Mohammed avuga ko uyu mushinga ari kimwe mu bigaragaza umubano mwiza hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’Umugabane wa Afurika urimo ubukungu bwinshi bw’umutungo kamere; abonera gukangurira abikorera ku giti cyabo kurushaho kugira akamaro mu kubaka umubano urambye hagati yabo.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/11/2015
  • Hashize 8 years