Umujenerali wa FDLR washakishwaga ari muzima cyangwa ari umupfu ubu ari munzira agana mu Rwanda

  • admin
  • 01/03/2017
  • Hashize 7 years

Ingabo za LONU zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo Kinshasa( Monusco) zifite umujenerali wari inkingi ya mwamba ya FDLR, wishyikirije MONUSCO ku wa mbere 27 Mutarama 2017, uyu mujenerali w’inyeshyamba akaba avuga ko yishyikirije MONUSCO kubera ibinyoma by’urudaca, no kwizezwa ibitangaza byo mu cyuka

Ushinzwe gucyura abataha muri MONUSCO mu kiganiro yagiranye na KT Press yagize ati “Nibyo koko Uyu mugabo yishyikirije mu maboko yacu , ubu tukaba turimo kubajonjora, mbere yuko tumusubiza mu rwamubyaye ku wa kane ku itariki 2 Werurwe 2017,” “ijonjora ririmo gutinda, kandi kumusubiza iwabo bizaba ari uko ijonjora rirangiye. Andi makuru yerekeranye nawe azatangazwa ari uko ijonjora rirangiye.”

Jenerali de Brigade Cômes Semugeshi, wari uzwi ku izina rya kinyeshyamba nka – Ali Habib Francis, Abdalah Hekin, Muhirwa François.

Yari ashinzwe amahugurwa mu goisirikare muri Conseil National pour le Renouveau et la Democratie (CNRD – Ubwiyunge), Agatsiko kigometse ku MUTWE w’iterabwoba (FDLR) ukorera muri Kongo Kinshasa.

Generali de Brigade. Semugeshi yari icyegera cy’umugaba mukuru muri CNRD – Ubwiyunge, agatsiko kagiyeho imyaka ibiri ishize kayobowe na Wilson Irategeka, wahoze ari Sekereteri Jenerali muri FDLR – FOCA, kuva icyo gihe akaba yarakomeje kwizamura mu ntera. Buryo ubu ari Liyotona Jenerali.

CNRD – Ubwiyunge ryiyomoye kuri FDLR, bavuga ko batari bahuje umugambi- Wokurwanira impamvu yumvikana.- Kugirango bajye mu biganiro na Leta y’URwanda, berera impunzi gutahuka, kuganira ku kuntu haba gusaranganya ubutegetsi, hagati y’URwanda , Nkuko Semugeshi, abivuga, ngo kuba yabishingutsemo, nuko abona ibyo bitazashoboka.

Akigera mu nkambi ya Monusco iri ahitwa i Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, Semugeshi yavuze ko umugaba mukuru wa CNRD – Ubwiyunge yari yatanze itegeko ryo kumuta muri yombi, kubera amatwara afite yo guhakanya abayobozi bakuru abita ba Semuhanuka, babizeza ibitangaza byo mu cyuka by’urudaca.

Ngo uruhushya rwo kumufata rugaragaza neza ko buri wese wa gombaga ku waca iryera agomba kumufata maze agacirwa urubanza rw’ubugambanyi, bityo ngo iyo aza kugira ibyago hakagira umuca iryera, bari kumukubita kugeza ashizemo umwuka.

MONUSCO ntiyigeze ivuga umubare w’abaherekeje Genrali de Brigade Semugeshi, ariko ngo yari hamwe na Liyotona Hakim Abdul.

Mu Rwanda, inkomoko ya, Semugeshi ni Intara y’iburasira zuba, ahahoze hitwa Perefegitura ya Kibungo, aho umuryango we ubu utuye.

Muri1994, Semugeshi yari umuwofisiye woku rwego rwo hejuru, mu ngabo za cyera , Forces Armes Rwandaise – Gendarme mu nkambi yari i Rwamagana, kandi akaba muri icyo gihe yari n’umunyeshuri mu ishuri ry’abawofisiye bo hehuru, Ecole des Officiers Miltaire (ESM).

Abarwanyi ba FDLR mu nkambi yabo muri Kongo Kinshasa. Agatsiko k’inyeshyamba kazonzwe n’imiyiryane

Yanditswe na Alphonse Rutazigwa/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/03/2017
  • Hashize 7 years