Umuhungu yahisemo kwiyahura arapfa nyuma y’uko nyina amwimye urufunguzo rw’imodoka ya se

  • admin
  • 13/08/2019
  • Hashize 5 years

Umuhungu witwa Mwelwe Mutale w’imyaka 22 y’amavuko wo mu mujyi wa Chunga mu murwa mukuru Lusaka muri Zambia,nyina yamuhisha urufunguzo rw’imodoka ya se maze umujinya uramwegura ahita yiyahura akoresheje umuti wica imbeba.

Bivugwa ko yakundaga gufata urufunguzo rw’imodoka ya se nta ruhushya bamuhaye.Nyina yaje gufata umwanzuro wo kujya urumwima bitewe n’uko mu kwezi gushize kwa Nyakanga yigeze gufungwa na polisi imuziza gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari afite.

Uwungirije umuvugizi wa Polisi yo muri Zambia,Rae Hamoonga,wemeje aya makuru,yavuze ko Mwelwe yiyahuye ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 5 Kanama mu masaha ya 15h30.

Ati “Amakuru twabonye ni uko uyu musore yahisemo kwiyahura nyuma y’uko nyina yanze kumuha urufunguzo rw’imodoka ya se bitewe n’uko nta ruhushya rwo gutwara yari afite”.

Yavuze ko uyu muhungu yamaze kwegurwa n’umujinya ahita yinjira mu cyumba cye afata uwo muti arawunywa nyuma ajya ku nshuti ye baturanye yitwa John ari naho yaje kumererwa nabi atangira kuruka ifuro rimeze nk’iry’isabune.

Hamoonga yakomeje avuga ko nyirakuru wa John yabonyhise yihutira guhamagara nyina wa Mwelwa ahita aza asanga abantu barimo kumusukaho amazi ngo barebe ko yazazanzamuka.

Ubwo nyina yahise amujyana ku bitaro bya Matero kwitabwaho n’abaganga ariko biranga biba iby’ubusa arapfa.

Abaturage bari baje mu kiriyo ndetse no ku musezeraho bwa nyuma, batangajwe n’icyo cyemezo uwo muhungu yafashe kigatuma yiyambura ubuzima,mu gihe nyina ibyo yakoze kwari ukugira ngo umurindire ubuzima bwe kandi akaba nta n’uruhushya rwo gutwara yari afite.


Ku kiriyo abantu bari bumijwe n’umwanzuro w’uyu musore

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/08/2019
  • Hashize 5 years