Umuhungu wa zari agiye kwiga mu kigo cy’ishuri azajya ariha ayasaga miliyoni 14 z’amanyarwanda

  • admin
  • 16/01/2019
  • Hashize 5 years

Raphy Junior Umwana wa Kabiri umuherwe Zari Hassan yabyaranye n’Umugande w’umuherwe nyakwigendera Ivan Ssemwaga wapfuye 2017, agiye kwiga muri kimwe mu bigo bihenze cyane muri Afurika y’Epfo.

Ikinyamakuru Pulselive ducyesha iyi nkuru gitangaza ko uyu mwana agiye kwiga mu kigo ‘St. Alban’s College” kiri mu mujyi wa Pretoria, muri Afurika y’Epfo.

Iki kinyamakuru kandi gitangaza ko zari azajya yishyura Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu by’amashilingi ya Kenya (1.600.000 Ksh) ku mwaka, bihwanye n’ayasaga miliyoni cumi n’Enye z’amafaranga y’u Rwanda(14.080.000Frs)

Kuri ubu muri Afurika y’Epfo bimwe mu bitangazamakuru byaho bitangaza ko ikigo ikigo cya St. Alban’s College magingo aya kiri ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’ibigo bihenze cyane muri Afurika y’Epfo.

Ikindi ngo uyu mwana agiye muri iki kigo asangayo mukuru we witwa Pinto.

Kuri ubu ibigo by’amashuri bibiri byigenga muri Afurika y’Epfo bihenze kurusha ibindi, ni Michaelhouse na Balgowan biri mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Umuherwekazi Zari Hassan yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwaga abana batatu.Uyu mugabo amaze kwitaba Imana Zari yahise yishumbusha umwana w’i Tandale Diamond Platnumz na we babyarana abana babiri.


Raphael, Pinto, Zari na Quincy
Zari n’umuhungu we mukuru Pinto
Zari ari kumwe n’abana be batanu (batatu ) yabyaranye na Ivan ndetse na (babiri) yabyaranye na Diamond

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/01/2019
  • Hashize 5 years