Umuherwe yemeye gutanga ayasaga miliyoni 23 Frw ku mugabo uzemera gushyingiranwa n’umukobwa we w’isugi

  • admin
  • 09/03/2019
  • Hashize 5 years

Umuherwe wo mu muryango wa tycoon ukomoka mu gihugu cya Thailand yemeye gutanga akayabo k’amayero ibihumbi 240 (£240,000),angana na miliyoni 23.7378.064 Frw ku mugabo ufite ubushake bwo kurongora umukobwa we w’isugi.

Uyu muherwe w’imyaka 58 y’amavuko yatangaje ko bitari ngombwa ko umukobwa we w’imyaka 26 y’amavuko ashyingiranwa n’umugabo w’umukungu cyangwa ufite agatubutse.

Abinyujije mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi,Arnon Rodthong,yavuze kandi ko yifuza no guha uwaba yemeye kuba umukwe we umurima we munini w’imbuto.

Akomeza agira ati“Ndashaka umuntu wakita ku bucuruzi bwanjye agatuma bukomeza kuzamuka.Sinshaka umuntu ufite impamyabunyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza,cyangwa icya gatatu cyangwa se iyo muri filozofiya”.

Uyu muherwe w’umunya-tycoon yavuze ko ntacyo bimubwiye iby’amashuri uwazaba umukwe we yaba afite,kuko ngo niyo azaba atarize kaminuza ariko azamwakirana yombi nta kibazo.

Arnon ngo yifuza ko umugabo uzashaka umukobwa we atazirirwa yirushya ngo atange inkwano ndetse n’ibijyanye n’ubukwe byose.

Ikindi kandi ngo umukwe we ashobora kuba afite ubwenegihugu ubwo aribwo bwose nta cyo bitwaye ahubwo afite umuhate wo gukora.

Umukobwa we yavuze ko kuva igihe se yatangaje ibi,bakiriye ibisubizo by’abagabo benshi batagira ingano bafite gahunda yo gushyingiranwa nawe.

Uyu mukobwa ngo kugeza ubu amaze kwakira ubusabe butabarika bw’abashaka kumurongora
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/03/2019
  • Hashize 5 years