Umuhanzikazi yareze umugabo m’urukiko kubera ku mukoraho

  • admin
  • 09/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Taylor Alison Swift uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye kuburana n’umugabo ashinja kumukorakora ubwo bifotozanyaga, akazamura ukuboko mu ikanzu yari yambaye nta bwumvikane bwa bombi.

Uyu muhanzikazi yagiranye ibibazo n’umugabo witwa David Mueller wakoraga akazi ko kuvanga imiziki kuri radiyo muri icyo gihe ariko akaza kwirukanwa ashinjwa gusagarira Taylor Swift akagerageza kumukorakora.

Urukiko rwo mu Mujyi wa Denver wo muri Leta ya Colorado rwakiriye aba bombi baherekejwe n’ababafasha mu bijyanye n’amategeko, batangiye kuburana mu rubanza byitezwe ko ibikorwa byarwo bizamara ibyumweru bibiri.

The Denver Channel yakurikiranye ibikorwa by’uru rubanza yavuze ko ngo hagendewe ko mpapuro z’inkiko bikaba bigoranye ko ababurana bazagera ku mwanzuro wo gucoca amakimbirane hatagize uhanwa cyangwa ngo yakwe indishyi.

Iki gitangazamakuru cyavuze ko Taylor Swift na DJ David Mueller baburana, bombi bari bageze ku rukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Kanama 2017. Abanyamakuru ntibemerewe gufata amafoto y’imbere mu rukiko ndetse ngo imyanzuro bayibwirwaga mu cyumba cyabo.

Associated Press yatangaje ko ababurana bicaye mu buryo bubagaragaza bateranye umugongo ku buryo ntawarebanaga n’undi nyuma y’imyaka ine bafitanye amakimbirane.

Itangizwa ry’urubanza rwa Taylor Swift n’umugabo ashinja kumukorakora abigambiriye, rwatangiye ruyobowe n’umucamanza witwa William J. Martinez wo muri Leta ya Colorado wungirijwe n’abandi barindwi. Aba bose barahiriye kubahiriza amategeko bahawe yo kutavugira hanze ibizavugirwa mu rubanza mbere y’uko bose hamwe babyemeza.

Dj David Mueller ni we wabanje kujyana Taylor Swift mu nkiko amuryoza ko yatumye ahinduka igicibwa ndetse akirukanwa ku kazi biturutse ku kuba uyu mukobwa yarabwiye itangazamakuru kuko ngo ‘yigeze kumukorakora nta burenganzira yamuhaye’ ubwo bari bahuriye mu birori mu mwaka wa 2013.

Nyuma umukobwa na we yajyanye mu nkiko uyu mugabo amushinja ko yamukoreye ihohotera mu ruhame ariko Dj Mueller yagiye abihakana kenshi.

Ku itariki 31 Gicurasi 2017, urukiko rwo muri Leta ya Colorado rufite iki kirego, rwasohoye imyanzuro itesha agaciro ibyavuzwe na Dj Mueller wahamyaga ko Taylor Swift yarengereye mu kirego cye kirimo amakuru y’uburyo uyu mugabo yazamuye ukoboko mu ikanzu akamukora ku myanya y’ibanga ubwo bifotozaga .

Mu kirego yatanze, Taylor Swift yavuze ko Dj Mueller yagejeje ukuboko mu ikanzu ye ndetse akamukorakora mu buryo bumubangamira kuko bitari mu bwumvikane bwa bombi. Umugabo yarabibajijwe atunga urutoki umuyobozi we witwa Eddie Haskell avuga ko ari we wabikoze.

  • admin
  • 09/08/2017
  • Hashize 7 years