Umuhanzikazi Taylor Swift yamaze kwemeza ko yatanze indirimbo ye yitwa “Only the Young” akayiha umukandida Perezida bwana Joe Biden
Umuhanzikazi Taylor Swift yamaze kwemeza ko yatanze indirimbo ye yitwa “Only the Young” akayiha umukandida Perezida bwana Joe Biden uhanganye na bwana Donald Trump, kugira ngo ayikoreshe mu kwiyamamaza ariko akurure urubyiruko.
Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’Abademokarati ahanganye na Trump uhagarariye Abarepubulike. Ubu rero Taylor yasobanuye ko yahaye iyo ndirimbo Biden kugira ngo ayikoreshe mu bikorwa bye bya politiki.
Urubuga rwitwa msn.con rwanditse ko amagambo ari muri iyo ndirimbo akangurira abakiri bato guharanira uburenganzira bwabo. Umwe mu bari gushyigikira ibikorwa byo kwiyamamaza ku ruhande rwa Biden yanyuze kuri Twitter ashimira Taylor. Eric Swalwell yagize ati:”Urakoze Taylor kuvugira abakiri bato, reka dutsinde”.
Amashusho y’iyo ndirimbo atangirwa n’ijwi rya Kamara Harris wiyamamariza kuzaba Visi Perezida igihe Biden yatorwa aho agira ati: ”Kuki abantu benshi bakize batubuza uburenganzira bwo gutora?”
Amwe mu magambo Taylor aririmba harimo aho yikoma abo mu ishyaka ry’Abarepubulike na Trump ubwe arimo. Aririmba ati: ”Umugabo mukuru mubi ufite imigambi mibisha, ibiganza byabo biranduye kandi baribagiwe”.
Niyomugabo Albert