Umuhanzikazi Rihanna yagaragaje ko kubyara byamuhinduriye imiterere

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/04/2024
  • Hashize 6 months
Image

Umuhanzikazi Rihanna wamenyekanye akanakundwa mu ruhando mpuzamahanga, yagaragaje ko kubyara byamuhinduriye imiterere ndetse ko mu bitaramo bimwe na bimwe agiye kujya agaragara asa nabi nubwo kuri ubu ari bwo umuziki we ugiye kuryoha.

Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, ubwo yamurikaga Fondasiyo ye yitwa Fenty Beauty Soft’lit Foundation i Los Angeles, izajya ikorerwamo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwiza ndetse n’ibikorwa bye by’umuziki.

Rihanna yagarutse ku muzingo we ateganya kumurika mu bihe bya vuba, avuga ko ubu ari bwo agiye gukora ibitangaza mu muziki kuko bizaba bigaragaza ko yakuze ndetse n’impinduka zigaragara ku mubiri we.

Ati: “Ibikorwa byanjye by’umuziki muri iyi minsi bizaba bitangaje, ni na yo mpamvu umuzingo wanjye utaramurikwa, hazaba hagaragara ubwihindurize bwabaye ku mubiri wanjye ndetse n’imikurire y’intekerezo zanjye hagomba kubaho kwerekana impinduka  si byo?”

Yongeraho ati: “Ndashaka gucuranga, kandi ndumva umuziki ari ikibuga cyo gukiniramo, kandi ndashaka kwinezeza hamwe no kwerekana rwose aho ndi ubu kandi hariho indirimbo nyinshi nakoranye n’abandi bahanzi.”

Agaruka ku bikoresho by’ubwiza yamuritse, Rihana yavuze ko yahisemo gucuruza ibikoresho by’ubwiza kugira ngo nawe azihereho yita ku bwiza bwe, bityo azabe asa neza ubwo azaba amurika umuzingo we yise R9, avuga ko wari utegerejwe igihe kirekire kandi yiteguye kuri buri kimwe.

Ati: “Mu by’ukuri muri uyu mwaka biroroshye cyane, ntekereza ko ibi bikoresho bizaza mu byo kwisiga no gutunganya imisatsi yanjye, turimo gutegura ibyiza.”

Uyu mubyeyi w’abana babiri harimo ufite imyaka 2 y’amavuko, yagaragaje ko imyambarire yahindutse, aho yabyariye ibyo yise ko yabaye mubi.

Ati: “Iyo ubaye mama, uburyo bwawe buva ku by’imyambarire burahinduka kuko hari n’imyenda iba itakigukwira, bisaba ko ubanza kwitegereza ukavuga ngo reka turebe ibihuye kandi bikwiye. Uyu munsi nzaba mubi, ugomba kwiyibutsa ko imiterere yawe yahindutse nabi.”

Rihanna yatangaje ko vuba aha azamurika umuzingo we wa cyenda yise R9, nyuma y’igihe kigera ku myaka umunani ayiteguje abakunzi be, kuko yayiteguje bwa mbere mu mwaka wa 2016.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/04/2024
  • Hashize 6 months