Umuhanzikazi Kayirebwa yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Kizito Mihigo

  • admin
  • 18/02/2020
  • Hashize 5 years
Image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gitondo cyo kuwa Mbere basanze yiyahuye.gusa ur’urupfu rwe rwavugishije abantu benshi , bagaragaza akababaro batewe n’urupfu rwa Kizito Mihigo harimo n’umuhanzikazi Kayirebwa .

Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa mu kiganiro n’Umunyamakuru yagarutse ku rupfu rubabaje kandi rutunguranye rw’Umuhanzi Kizito ahamya ashize amanga ko yababajwe by’indengakamere n’urupfu rwe.Yagarutse ku buzima bwamuranze ndetse ko ijwi rye ryasaga n’irya Papa wa (Se) Kayirebwa.

Kayirebwa yavuze ko kugirango umuntu yiyahure biba byageze kure maze ukumva nta cyo ukimaze maze ukagaragaza ubwihebe maze akiyambura ubuzima.

Yagize ati:”Kwiyahura ni ikimenyetso cy’ubwihebe ,ugata ubumuntu maze ukagera aho wiyambura ubuzima,birababaje,njyeho sinabona uko mbivuga byandenze,ndumirwa,ubu mfite agahinda gakomeye.”

Umunyamakuru yamubajije indirimbo yibukira kuri Kizito Mihigo maze atajijinganya amubwira ko ari nyinshi ariko ko akunda indirimbo yitwa “INUMA”

Kayirebwa yasoje agira inama urubyiruko n’abantu muri rusange avuga ko guhura n’ibibazo bidasobanura kwiyahura ahubwo ko wasanga abagize umuryango maze ukabaganirira ikibazo ufite cg ugashaka inshuti zawe aho kwiyambura ubuzima kandi ukanareba imbaga y’abantu agiye gusigira agahinda n’amaganya atagira urugero.


Denis Fabrice Nsengumuremyi MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/02/2020
  • Hashize 5 years