Umuhanzikazi Juliana na Dr Jose Chameleone batangiye gukemangwa
- 07/09/2015
- Hashize 9 years
Kuri iki cyumweru tariki ya 06 Nzeri umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yashyize ahagaragara amafoto ye ari kumwe na Dr Jose Chameleone gusa kimwe mu byatumye benshi bayibazaho ni uburyo uyu muhanzikazi yari yanditse ku mafoto amagambo asa n’aho bashobora hari ikiri hagati y’aba bahanzi bombi.
Abahanzi bafitanye umubano udasanzwe
Abahanzi mu gihugu cya Uganda Juliana na Jose Chameleone bakomeje kuza mu bahanzi umuntu yavugako umwe agiye aza muri batatu b’imbere kuri buri ruhande aha mu bahanzikazi Juliana naho mu bahanzi b’igitsina gabo Chameleone ubwo bagaragaraga mu muhango wo gutanga ibihembo bya UNAA Awards abenshi bababonye baratunguwe cyane ko baba bahanzi bamanje gufata umwanyabajyana gusura tumwe mu duce tw’ubukerarugendo twa hariya I new York harimo agace kagenewe ubucuruzi kitwa world trade muri Manhattan.
Juliana na Jose Chameleone
Juliana mu mafoto yashyize ahagaragara usanga handitse amagambo avuga ngo “Friends for life” ugenekereje bishatse kuvuga ngo inshuti y’ibihe byose cyangwa se inshuti ubuzima bwose. Ikindi kandi uyu muhanzikazi yongeyeho ni uko yavuze ngo yishimira kumubona aha yavugaga umuhanzi Jose Chameleone.
Ibi benshi mu bafana n’inshuti z’aba bahanzi bari kwibaza niba hari umubano wihishe inyuma y’ibi byose cyane ko aba bahanzi bakunze kujya bakorana kuva na mbere hose ubwo ukaba wakwibaza niba hari ubundi bushuti budasanzwe buri nyuma y’akazi bahuriramo.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw