Umuhanzi ukomoka mu Gihugu cy’U Burundi, Big Farious afungiwe I Kigali
- 26/10/2015
- Hashize 9 years
Umuhanzi w’Icyamamare mu Gihugu cy’U Burundi wamenyekanye ku Izina rya Big Fizzo cyanga Big Farious ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi mu mujyi wa Kigali akaba yarafatiwe mu kabari kamwe ka hano I Kigali aho ari gukurikiranwaho ibyaha birimo Guha inzoga umwana w’umukobwa uteri yageza imyaka y’Ubukure
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Supt Modeste Mbabazi yatangarije umunyamakuru wa Muhabura.rw ko Big Farious ari kuri Sitasiyo ya Polisi hano mu mujyi wa Kigali akaba ari gukorwaho iperereza ku byaha ashinjwa birimo guha inzoga umwana utaruzuza imyaka y’ubukure. Umuvugizi wa Polisi Supt Modeste Mbabazi kandi yakomeje avuga ko amakuru ari impamo nk’uko yabivuze mu magambo ye yagize ati “Yego, arafunzwe. Afungiwe mu Mujyi wa Kigali kuri station ya Remera. Akurikiranyweho icyaha cyo guha inzoga umwana utarageza igihe cy’ubukure.
Uyu muhanzi Big Farious amaze iminsi itari mike hano mu Rwanda aho yari mu bikorwa bye bya Muzika harimo n’ibikorwa byo gukora Video nshya yakoranye n’abahanzi ba hano mu Rwanda
Yanditswe na Tantine Mutoni Brenda/Muhabura.rw