Umuhanzi ukomeye ukomoka muri Congo yishwe na Coronavirus

  • admin
  • 20/03/2020
  • Hashize 4 years

Umucuranzi akaba n’Umuhanzi witwa Aurlus Mabele wakanyujijeho mu muziki wa Repubulika ya Congo Brazzaville, yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize icyorezo cya Virusi ya Corona.

Mabele y’Imana afite imyaka 67 y’amavuko, yaguye mu bitaro by’i Paris mu Bufaransa aho yari arwariye kuva ku wa 19 Werurwe.

Inkuru y’urupfu rwa Mabele yatangajwe bwa mbere n’umukobwa we witwa Liza Monet. Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati” Data yahitanwe na Coronavirus muri iki gitondo…Mwarakoze kubaha ibihe byiza yagize. Ni umunyabigwi ukomeye w’injyana ya Soukous abaturage ba Congo batakaje uyu munsi.”

Liza Monnet yongeyeho ko yashenguwe n’urupfu rwa se yakundaga cyane.

Aurlus Mabele wamamaye cyane mu njyana ya Soukous, yavukiye i Brazzaville muri Congo mu 1953.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 20/03/2020
  • Hashize 4 years