Umuhanzi ukomeye mu Rwanda Kizito Mihigo na Ingabire Victoire barekuwe

  • admin
  • 14/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Itangazo rya Minisiteri y’ubutabera ryamenyesheje ko inama iyobowe na Perezida Kagame yemeje gufungura abagororwa 2140 bujuje ibisabwa barimo Kizito Mihigo na Mme Ingabire Victoire Umuhoza. Aba bakaba bari barasabye imbabazi.

Bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo bwo muri Kamena 2018.

Amakuru Muhabura.rw yamenye ni uko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye,yemeje ko aba bombi barekuwe aho yagize ati “nibyo barekuwe”.



Kizito Mihigo arekuwe nyuma y’uko Ku wa 26 Kamena 2018 yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ubujurire bwe bwahagarara, ndetse icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa amaze kubisobanurira urukiko ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018.

Mu 2016 nibwo Kizito yari yajuririye igifungo cy’imyaka 10 yahawe mu 2015, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Yahagaritse ubujurire bwe kuko yumvaga nta kintu gishya azazana mu rubanza rwe kandi yaraburanye asaba imbabazi, nk’uko umwavoka we Me Mukamusoni Antoinette yabibwiye Umunyamakuru.

Kuri Ingabire Victoire, ku wa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru.

Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

JPEG - 105 kb
Mme Ingabire Victoire Umuhoza

Umuhanzi Kizito MIHIGO yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa 3 mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Mihigo afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika uzwi mu Rwanda.

Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.

Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes», mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.

Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.

Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa muri

Societé cyane cyane mu banyarwanda.

Izagiye zimenyekana ni nka : TWANZE GUTOBERWA AMATEKA (Iyi yayihimbye ubwo abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994,), TURI ABANA B’URWANDA (Yayihimbiye abanyarwanda baba hanze y’Igihugu), urugamba rwo kwibohora (Yayihimbye ku itariki ya 4 Nyakanga) cyangwa se IMBIMBURAKUBARUSHA, (Mu matora ya Perezida wa Repubulika muri 2003), ndetse n’INUMA (Indirimbo itanga ubutumwa bw’amahoro)

Umuhanzi Kizito Mihigo yashinze kandi Umuryango KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace Foundation) iharanira amahoro n’ubumuntu mu bantu.

Chief editor

  • admin
  • 14/09/2018
  • Hashize 6 years