Umuhanzi munjyana ya Hip hop uzwi ku izina rya “THE GWAMO” kuri we yumva iki aricyo gihe ngo yiyereke abanyarwanda n’ubwo ahahise he hararanzwe n’imbogamizi nyinshi

  • admin
  • 25/08/2015
  • Hashize 9 years

Utahemutse Thierry ukoresha izinary’ubuhanzi The Gwamo nyuma yo kuva muri zimwe mu mbogamizi harimo amasomo ndetse no kuba yari aherutse kumara igihe kitari gito afunzwe kuri ubu ngo ari mubahanzi bafite inzozi zo kuyobora injyana ya hip hop bitarenze umwaka utaha wa 2015, ibyo byose kandi ngo akazabigeraho afatanije n’abakunzi be ndetse n’inshuti ze zikomeje kumugaragariza urukundo umunsi kumunsi.




The Gwamo intego ye ni ukuyobora hip hop

The Gwamo ni umwe mubahanzi bakora injyana ya hip hop hano mu Rwanda, uyu musore kenshi we avugako kuba afite ibikorwa byinshi kandi byiza ariko ugasanga atumvikana cyangwa ngo abe yabona umusaruro mubikorwa bye ngo ahanini abiterwa no kuba atari yabona umwanya uhagije wo kwiyereka abanyarwanda, gusa aha twashatse kumenya uburyo atabona umwanya wo kwiyereka abanyarwanda adutangariza ko we ikibazo agira ni uko usanga ahura n’imboganizi ahanini kuba itangazamakuru ritamuha umwanya kandi anatubwira ko kuba nanone yari akiri mu ishuri nabyo biri mu byatumaga akomeza kudindira mubikorwa bye.




The Gwamo a.k.a Kigeli wa 5

Kuri ubu The Gwamo akaba yarabwiye Muhabura.rw ko afite gahunda zo kwiyereka abanyarwanda cyane cyane itangazamakuru niriba ribimufashijemo cyane ko yana dutangarije ko kuri ubu afite indirimbo zitandukanye nyuma yo gukora iyitwa Umurage, Iby’isi afatanije na GisaCy’inganzo kuri ubu afite indirimbo nshyashya zigera kuri ebyiri harimo iyo afatanije na Khalifan wo mu itsinda rya Homeboys ndetsena Green P ndetsen’indiyakozeyitwa “Nzagutegereza” nyuma yo kuva murigereza.




The Gwamo nyuma yo kuva mu gihome ubu ari gukora cyane

The Gwamo kuri we akaba asaba abakunzi b’injyana ya hip hop by’umwihariko abafana be ko bakomeza kumutera ingabo mubitugu cyane ko anashimira abakomeje kumuba hafi cyane harimo producer Truck Slayer umufasha mu bihangano bye umunsi kumunsi ndetse n’abanyamakuru bakomeza kumufasha mukumenyekanisha ibikorwa bye. Akaba aboneraho no gushimira abanyarwanda muri rusange ndetse n’umuryango we ukomeza kumufasha mubikorwa bye byamuzika.

By Akayezu Snappy

  • admin
  • 25/08/2015
  • Hashize 9 years