Umuhanzi kazi Venessa Mdee ari mu mazi abira nyuma yogukora ibidakorwa ku rubyiniro n’umukunzi we

  • admin
  • 05/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi kazi wo muri Tanzania Vennessa Mdee n’umukunzi we umuhanzi uririmba mu jyana ya RnB witwa Juma Jux bari mu mazi abira nyuma y’uko basomaniye ku karubanda barangiza amafoto yabo bakayakwiragiza ku mbuga nkoranya mbaga,ibyo bakoze bikaba bitishimiwe na Leta ya Tanzania.

Aba bombi bakoze iki gikorwa kitavuzweho rumwe n’abantu harimo na Leta ya Tanzania,cyo gusomanira ku karubanda imbere y’abafana bitabiriye igitaramo bari bakoze mu cyumweru gishize bahita banagerekaho no gukwiragiza ayo mafoto ashotorana ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’uko bakoze ibi, komisiyo ishinzwe itumanaho muri iki gihugu izwi ku izina rya BASATA yagize icyo ibivugaho aho umuyobozi wayo ariwe Geoffrey Mngereza yihanije ibi byamamare avuga ko niyo baba ari indaya batari bakwiye gusomanira ku karubanda .

Mngereza yagize ati”Guhera ubu,Vannessa na Jux ntabwo bemerewe gukora nk’ibyo bakoze ku mbuga nkoranyambaga kubera ko niyo mwaba muri indaya,mugomba kubikora mwihishe mutabishyize ku karubanda.Ku bw’iyo mpamvu tugiye kubahagarika”.

Iyi komisiyo yashyizwe kugirango icunge abica umuco biciye ku mbuga nkoranyambaga yaboneyeho no guha gasopo abandi bahanzi y’uko batakongera gukwiragiza amafoto ashotorana nk’ayaba bahanzi bagiye kuzira.Ngo kandi uzabifatirwamo azahanwa.

Vennessa Mdee wamenyekanye mu ndirimbo nka Me and U afatanyije na Ommy Dimpoz,Nielewe afatanyije na Navio, Nobody But Me afatanyije na K.O n’izindi nyishi zitanduakanye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/07/2018
  • Hashize 6 years