Umuhanzi Javanix ukataje muri muzika yongeye gushyira hanze indi ndirimbo nshya”Ndakwemera” [YUMVE]

  • admin
  • 26/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi Iradukunda Javan uzwi nka Javanix , magingo aya uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indi ndirimbo ye nshya yise ‘Ndakwemera’ mu gihe yitegura vuba aha gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo ndetse n’izindi zose amaze gukora.

Javanix kuri ubu ni umwe mu bahanzi bashya muri muzika y’u Rwanda akomeje kwerekana ko icyo ashaka akizi mu guteza imbere umuziki we ndetse no gushimisha abafana be batari bacye muri iki gihe gito amaze mu ruhando rwa muzika, aho indirimbo akora ziba zinogeye amatwi ndetse zuzuyemo n’ubutumwa butandukanye.

Javanix ngo nawe afite uwo akunda bityo mu ndirimbo akora hakaba harimo iyo yamwitiriye

Mu kiganiro yagiranye na Muhabura.rw Javanix yahishuye impamvu ituma akunda gukora indirimbo z’urukundo cyane aho yavuze ko burya nawe afite uwo akunda bityo mu ndirimbo akora hakaba harimo iyo yamwitiriye n’ubwo yayigize ibanga ariko asezeranya abakunzi be ko uwo yiririmbiye bazamubona mu mashusho y’iyo ndirimbo atatubwiye, ateganya gushyira hanze muri uku kwezi kwa Kamena uyu mwaka.


Umuhanzi Javanix ashimangira ko afite inzozi z’uko umwaka utaha amarushanwa akomeye mu Rwanda, azayitabira kandi akitwara neza

Umuhanzi Javanix kubera ukuntu yagiye akora indirimbo nyinshi kandi mu gihe gito zigakundwa n’abakunzi ba muzika, avuga ko atazatezuka na gato mu rugendo yatangiye rwo gushimisha abakunzi be ndetse no gutanga umusanzu muri muzika nyarwanda.



Ashimangira kandi ko afite inzozi ko umwaka utaha amarushanwa akomeye mu Rwanda, azayitabira kandi akitwara neza nk’uko bigaragarira mu bitaramo agenda akorana na bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Charly na Nina aho indirimbo ze zishimirwa bikomeye.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA NDAKWEMERA YA JAVANIX

NAWE USHAKA KO TWAGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI EMAIL YACU:Muhabura10@gmail.com


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/05/2018
  • Hashize 6 years