Umuhanzi Davido yatawe muri yombi azira gukubita umuntu icupa mu mutwe

  • admin
  • 18/11/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuhanzi w’umunya-Nigeria David Adeleke uzwi nka Devido yatawe muri yombi azira gukubita umuntu icupa akamukomeretse bikomeye nyuma y’uko bari bashyamiranye mu rubyiniro rwo mu mujyi wa Dubai.

Ibi byabereye muri esanseri y’isoko riri mu muturirwa wa Crab Emirates Financial mu mujyi wa Dubai.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Naija,bivugwa ko uyu muhanzi yari yasinze ku buryo bukabije ari nabyo byatumye yishora muri iyo mirwano yanamuviriyemo gukomeretsa umuntu akoresheje ibimene by’icupa.

Muri icyo gihe yari yasinze,ntabwo yaganiraga n’abafana be ahubwo yakomerekeje umugabo witwa Michael uzwi ku mazina ya Dream Chaser wari wakomeje kumwiyenzaho bikagera aho amukomeretse bigatera urusaku.

Uyu Dream Chaser akaba ari murumuna wa Abu Abel nyir’inzu itunganya umuziki muri Dubai yitwa Obimzy Records

Nyuma y’uko uwo mugabo akomeretse,yahise ajyanwa n’imodoka y’abarwayi igitaraganya ku bitaro bya Kuwait Deira ari nako Davido yageragezaga guhunga ngo ave aho hantu yakoreye urugomo.

Hari amakuru yavuze abashinzwe gumushakira Devido isoko,bashatse kuzimangatanya iyi nkuru bandika ku rukuta rwe rwa Instagram ko uyu muhanzi ari i Londre mu Bwongereza kandi amakuru yose yari kuri instagram ye yavuga ko ari i Dubai.

Davido yari mu mujyi wa Dubai mu mpera z’iki cyumweru aho yari umwe mu bahanzi bari bitabiriye iserukiramuco rya One Africa Music Festival.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Festival Arena tariki 15 Ugushyingo 2019.Abahanzi bari batumiwe muri iki gitaramo barimo Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Wyclef Jean, Tiwa Savage, Tekno, Jah Prayzah, Burna Boy, Teniola Apata, Harmonize, 2Face Idibia na Nandy

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/11/2019
  • Hashize 5 years