Umuhanzi Bruce Melodie yishimiye guhura na Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame ndetse ahamya ko bigaragaza ko iyo ibyo akora byagenze neza n’Umukuru w’Igihugu abimenya.

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama, ubwo yari amaze guhura na Perezida Paul Kagame witabiriye igitaramo gisoza Iserukiramuco rya Giants of Africa muri BK Arena.

 

Mu ijoro ryo kuya 02 Nyakanga 2023, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga abantu mu ngeri zitandukanye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora, Bruce Melodie, wari umwe mu bari bitabiriye uwo muhango, yavuze ko atagize amahirwe yo kuba yahura n’Umukuru w’Igihugu.

Yabitangaje nyuma y’aho mugenzi we, Muneza Christopher na we wari witabiriye icyo gitaramo ahagiriye ibihe atazibagirwa, kuko yaboneyeho no gufata ifoto ari kumwe na Perezida Paul Kagame.

Bruce Melodie, ubwo yabazwaga impamvu we ataboneyeho umwanya nk’uwo, yavuze ko atagize amahirwe nk’ayo Christopher yagize, ariko yizeye ko nk’umuntu w’umukozi kandi Perezida Kagame akaba akunda abantu bakora, yizeye ko umunsi uzaba umwe ndetse bagahura mu buryo yise bwo kutamufatirana.

Bruce Melodie waririmbye mu gitaramo gisoza Iserukiramuco rya Giants of Africa, yahuye na Perezida Kagame ubwo yari avuye ku rubyiniro.

Mu butumwa yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekejwe n’amashusho aramukanya na Perezida Kagame, yagize ati: “Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo Umuyobozi w’igihangange wa Afurika yabizirikanye.”

Bruce Melodie yari aherekejwe na Masai Ujiri watangije Giants of Africa akaba na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Mu ndirimbo Bruce Melodie yaririmbye harimo ‘Bado Bado’, ‘Inzoga n’ibebi’ yakoranye Double Jay na Kirikou Akili, ‘Henzapu’, ‘Funga Macho’, ‘Kungora’ ‘Saa Moya’ n’izindi zitandukanye.

Uretse Bruce Melodie, abandi bahanzi bitabiriye isozwa rya Giants of Africa Festival, harimo Davido na Tiwa Savage bakomoka muri Nigeria ndetse n’Umunya- Afurika y’Epfo Tayla.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2023
  • Hashize 8 months