Umuhanda Nyacyonga-Mukoto watangiye kubakwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/09/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Kuri uyu wa Mbere, imirimo yo kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto uhuza Uturere twa Gasabo na Rulindo yatangiye, ukazuzura utwaye asaga miliyari 48 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 36 z’amadalari y’Amerika).

Ni umuhanda w’ibilometero 35 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yemereye abaturage, akaba uhuza Umurenge wa Jabana muri Gasabo n’imirenge ya Masoro, Murambi, Cyinzuzi, Mbogo, Ngoma na Bushoki mu Karere ka Rulindo.

Abaturage bari bamaze igihe bategereje uwo muhanda kuva mu 2012, bashimiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ko imvuga ye ari yo ngiro ibihe byose.

Ibikorwa byo gutangira kuwubaka byatangirijwe ahitwa Ngabitsinze mu Murenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo.

Ni ibikorwa byatangijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wanavuze ko ibibazo by’ingurane z’abaturage bafite ibikorwa kuri uwo muhanda, byarebweho mbere kandi ko nta kibazo kizavuka.

Uwo muhanda uvuze byinshi ku baturage b’Imirenge itandatu ya Rulindo na Gasabo ndetse biteganyijwe ko n’Ibiro by’Akarere ka Rulindo bizimurirwa muri ibi bice ugiye kubakwamo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/09/2024
  • Hashize 4 weeks