Umugororwa wari wahawe imbabazi na Perezida nyuma y’amasaha 8 yakoze icyaha arongera arafungwa

  • admin
  • 12/12/2019
  • Hashize 4 years

Umugabo witwa Musa Msolwa, wo mu gihugu cya Tanzania umwe mu mfungwa 70 zo mu Ntara ya Njombe zari zahawe imbabazi na Pererida Magufuli, yafatiwe mu gikorwa cy’ubujura, yongera gufungwa nyuma y’amasaha umunani gusa yari amaze hanze.

Imbabazi zahawe abantu bose hamwe bagera ku 5,533 ubwo hizizhizwaga isabukuru y’Ubwigenge bwa Tanzania, kuwa 9 Ukuboza 2019.

Uyu mugabo witwa Msolwa nawe yari muri abo,gusa ikibabaje kinateye n’agahinda ni uko yatawe muri yombi na polisi kuri uyu wa 12 Ugushyingo akurikiranweho kwiba mu nzu y’abagenzi iri mu Mujyi wa Makambako.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Njombe, Khamis Issah yabwiye abanyamakuru ko Msolwa yamaze amasaha umunani gusa nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida, ubundi agahita yishora mu cyaha gituma ahita afungwa nk’uko eatv.tv ibitangaza.

Ati ” Ni amasaha umunani yari ahise gusa umwe mu bahawe imbabazi na Perezida afatwa yiba mu nzu y’abagenzi gusa abaturage bamutesheje atarabikora.

Ni nyuma gato y’uko umugabo witwa Merald Abraham,wari ufungiwe muri Gereza ya Ruanda na we yanze imbabazi za Perezida John Pombe Magufuli zo kuwa 9 Ukuboza, arikomereta asubizwa muri gereza asabwe n’ubuyobozi bwa gereza gutaha kimwe na bagenzi be 69, arabyanga avuga ko ntaho afite yakwerekeza ngo ajye mu buzima busanzwe.Ubwo yahise asaba ko yajyanwa muri Gereza Nkuru ya Ukonga iri mu Mujyi wa Dar Es-Salaam.

Gusa abantu baribaza niba Msolwa na we yarashakaga kuva mu buzima bwa gereza nka mugenzi we bituma akora ikindi cyaha hatarashira n’umunsi ahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/12/2019
  • Hashize 4 years