Umugore yishe umukunzi we amukuraho ibice by’ibanga arabiteka abigaburira abandi bagabo
Ibintu bibabaje ndetse binateye agahinda,umugore aracyekwaho kwica umukunzi we nyuma y’uko yavumbuye ko agiye kwishakira undi mugore,ubwo bimwe mu bice by’umubiri we arabiteka abigaburira abandi bagabo.
Uyu mugore w’Umunyamarokekazi ufite imyaka 30 y’amavuko,aracyekwaho kumara kwica uwo mukunzi we maze yarangiza akamukuraho ibice by’umubiri birimo iby’ibanga ubwo akabiteka mu ifunguro rya gakondo rya Cyarabu ryitwa Machboos.
Amakuru avuga ko iryo funguro yari yateguye ryafatwaga nk’iriryoshye,yari yariteguriye Abanyapakistan bakora umurimo w’ubwubatsi muri Leta z’Abarabu za Emirates,maze baryoherwa niryo funguro ariko ntibamenye ko rikozwe n’inyama z’umuntu.
Inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya Leta kiri muri Abu Dhabi,ivuga ko uwo mugore w’imyaka 30 yatawe muri yombi akekwaho kwica umukunzi we Bari bamaranye imyaka irindwi bakundana nyuma y’uko yari amubwiye ko agiye gushyingiranwa n’undi mukobwa wo mu gihugu cya Maroke.
Uyu mugore yemereye ubushinjacyaha ko yatemaguye umukunzi we wari mu kigero cy’imyaka isaga 20 nyuma y’uko amubenze akanga ko bakomeza gukundana.
Raporo yasomewe mu rukiko ivuga ko ngo nyuma yo kugaburira Abapakistani izo nyama z’umukunzi we,izasigaye yazijugunyiye imbwa y’abaturanyi irazirira.
Aya makuru ateye agahinda,ngo yamenyekanye nyuma y’uko umuvandimwe wa nyakwigendera yagiye mu rugo rwe n’uwo mugore,maze abona amenyo y’umuntu mu cyuma gitunganya inyama.
Mu rukiko bakomeje basobanura ko uwo muvandimwe yabajije impamvu mwene wabo atakiboneka yabuze ndetse n’aho yaburiye,uwo mugore amubwira ko atahazi maze amubeshya ko yamusize mu yindi nyubako Bari bafite nyuma y’uko abonye afite gahunda yo gukora ubukwe n’undi mugore.
Ibipimo bya DNA byemeje neza ko Ayo menyo ari ay’umukunzi w’uwo mugore. Nyuma yo kwiyemerera icyaho cyo kwica akanashinyagura,yajyanwe kwa muganga kugira ngo barebe niba nta kibazo yagize mu mitekerereze n’imigirire.