Umugore yihimuye ku mugabo we ashyira umwana yibyariye mu gitebo cyuzuye urusenda

  • admin
  • 31/08/2019
  • Hashize 5 years

Umugore w’umugome yakubitiwe mu isoko rwa gati rya Douala,nyuma yo gushyira umwana yibyariye mu gitebo cyuzuye urusenda akamaramo iminota itari mike ngo arimo kwihimura ku mugabo bamubyaranye.

Nk’uko abatangabuhamya babyiboneye babivuga,ngo umugore yari iruhande rw’igitebo umwana we ari kurira cyane ntiyagira icyo amukorera ngo aceceke.Ndetse na nyuma y’uko asabwe gutora uwo mwana kugirango amuhoze,yarabyanze avuga ko ise w’uwo mwana ari imbura mukoro mbese ntacyo amaze.

Ubwo muri ako kanya ikivunge cy’abantu batandukanye n’umujinya mwinshi, bamwirunzeho maze batangira kumukubita karahava kugeza ubwo polisi yarinze gutabara inkoni zamurembeje.

Kuri sitasiyo ya Polisi yavuze ko umugabo we akaba na se w’umwana ari umugabo utagira icyo yitaho.

Yavuze ko kuva yabyara uwo mwana,nta munsi n’umwe yari bwamuhe n’ifaranga na rimwe ryo kwita ku mwana.Ikindi ngo nta n’ubwo yigeze agera ku bitaro igihe yamubyaraga ngo arebe uko ameze.Nababaye guhera mu mezi umunani ashize none nashakaga gutura umujinya ku muhungu we kubera ko ntigeze mpura nawe.

Uwo mwana yakomeje kurira kubera uburibwe bw’urusenda bamujyane ku bitaro kugira ngo avurwe.

Nyuma se w’umwana yaje gufatwa asabwa kuba afite uwo mwana mu gihe umugore we agikorerwa dosiye.Se w’umwana yabwiye abapolisi ko nyina w’umwana yari umurozikazi (umupfumu).Ngo kuva bashakana ibyo bikorwa bye bibi byarongeye biragaruka.

Umugabo yarongeye avuga ko atizeraga neza ko umwana ari uwe w’ukuri,kubera ko umugore we yaryamanaga n’umugabo abonye wese nyuma y’uko bashyingiranwa. Umugabo byarangiye yemeye ko umwana agomba kumusigarana mu gihe umugore we ari gukurikiranwa n’ubutabera kuri ubwo bugome yakoreye umwana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/08/2019
  • Hashize 5 years