Umugore yarembejwe n’inkari aremera anyara muri banki nkuru y’igihugu

  • admin
  • 06/04/2019
  • Hashize 5 years

Umugore utatangajwe amazina yihagaritse muri Banki Nkuru yo muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kumara umwanya munini ategereje guhabwa serivisi.

Uyu mugore wamanuye ikariso akanyara ahagaze muri iyi banki, ahagatiye imyenda yo hasi yari yambaye n’isakoshi ye, avuga ko yabikoze ababaye cyane mu gihe serivisi yifuzaga atayihabwaga.

Mu gahinde kenshi asobanura icyamuteye kunyara muri Banki, yavuze ko byatewe n’ubwiherero bwamunaniye kubufungura.

Yagize ati “Nagerageje gusunika, isaha yose yashize ngerageza, ubwiherero bwari bufunze”.

Iyi banki iherereye mu Mujyi wa Kempton park, Gauteng, muri Afurika y’Epfo. Uwayihagaritsemo yavuze ko ikosa riri kuri banki itarafunguye ubwiherero rusange.

Ubwo uyu mugore yihagarikaga muri banki, hari ijwi ry’umugabo wari hirya ye, yavuze ati ‘Turacyategereje udufasha’. Ngo bisobanuye ko bari bahamaze akanya kanini.

Gift Ndou,umuyobozi w’iyi Banki Nkuru y’igihugu yatangarije News 24 ducyesha iyi nkuru ko ubwo aya mahano yabaga, atari ahari. Yisobanuye avuga ko uwo munsi ubwiherero bwari bufunze bitewe n’uko amazi yari yabuze kubera itiyo yari yagize ikibazo.

Ubwiherero ngo bwari bwafunzwe mu gihe hakorwaga iyo tiyo, ati “Buba bufunze rimwe gusa iyo nta mazi ahari, ubu burafunguye, 100% burafunguye”.

Yakomeje avuga ko iyo uyu mugore aza kwegera abashinzwe amasuku muri iyi banki, bari kureba uburyo bamufashamo, iryo bara ryabaye ntiribe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/04/2019
  • Hashize 5 years