Umugore yarashutswe bikomeye ashakana n’uwo atazi azi ko arimo gukina ikinamico y’ubukwe

  • admin
  • 29/08/2018
  • Hashize 6 years

Umugore w’imyaka 21 y’amavuko wo muri Hong Kong yavuze ko yashutswe agashakana n’umuntu atazi na busa ubwo yari yitabiriye umuhango w’ubukwe “bw’ikinamico“.

Uyu mugore yavuze ko yari yabwiwe ko yagombaga gukina muri ubwo bukwe yihinduye umugeni mu bukwe bwari bwakozwe by’ikinamico mu rwego rwo kumumenyereza akazi gashya ko gutegura ubukwe.

Muri uwo muhango we n’uwo mugabo bashyize umukono ku nyandiko y’ukuri y’ishyingirwa.

Nyuma agarutse muri Hong Kong nibwo uyu mugore yatahuye ko mu by’ukuri yamaze kuba umugore w’uwo mugabo nuko atangira gushaka kwitabaza inkiko.

Uyu mugore avuga ko yari azi ko yari arimo gukora ubukwe bigezo mu rwego rwo kumumenyereza akazi gashya.

Polisi yo muri Hong Kong ntiyashoboye kumufasha kubera kubura ibimenyetso bigaragaza ko hari icyaha cyakozwe, nuko ahita yiyambaza urugaga rw’abakozi rwa Hong Kong.

Tong Kamgyiu, umukuru w’akanama gashinzwe uburenganzira n’iby’abakozi bemerewe muri urwo rugaga, yabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ko ari uburyo bushya bwo guteka umutwebusigaye bukorerwa mu bukwe.

Ati”Ubu ni uburyo bushya bw’itekamutwe rikorwa mu bukwe.”

Yongeyeho ati”Ndababaye kandi ndumva ntiyumvisha ko ibi biri no kuba muri Hong Kong yo muri ibi bihe.”

Ukuntu yashutswe

Mu kwezi kwa gatanu, uyu mugore w’imyaka 21 y’amavuko utatangajwe izina, yabonye itangazo ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ko hari umwanya w’imenyereza-mwuga mu nzu ikora ibyo kongera ubwiza cyangwa make-up.

Ariko nyuma yo gusaba ako kazi k’imenyereza-mwuga, yemejwe n’iyo kompanyi guhindura akava mu kazi ko kongera ubwiza agakora ako gutegura ubukwe.

Nuko ahabwa imyereza ku buntu ryamaze icyumweru abwirwa ko azakoreshwa ubukwe bw’ikinamico bukabera mu ntara ya Fuzhou yo mu Bushinwa kugira ngo byemezwe ko yatsinze iryo menyereza-mwuga.

Mu kwezi kwa karindwi nibwo yashyize umukono ku nyandiko y’ishyingira mu buyobozi bw’inzego z’ibanze zaho mu Bushinwa.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru the South China Morning Post, kompanyi yakoragamo yamubwiye ko ayo masezerano y’ishyingira azahita ahinduka “impfabusa” nyuma y’iryo menyereza-mwuga.

Ariko ubwo yagarukaga muri Hong Kong, umwe mu banyeshuri bigana yamwemeje ukuntu yashutswe.

Kugeza ubu aracyari umugore wubatswe mu rwego rw’amategeko ndetse bishobora kuzamusaba gusaba gatanya. Umugabo bashakanye ntazwi neza, cyangwa niba yaba yarimukiye muri Hong Kong nyuma y’ubukwe bwabo.

Tong yongeyeho ati “Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko yarashutswe mu gihe we nta kintu yari abiziho.Ikintu gikomeye yatakaje ni uko bigaragarako yashatswe kandi noneho bikaba byaramuteye ihungabana.”

Buri mwaka, polisi ya Hong Kong ivuga ko hari impuzandengo y’ubukwe 1000 bwambukiranya umupaka.

Abaturage b’Ubushinwa bashakanye n’umuntu wo mu mujyi wa Hong Kong baba bemerewe gusaba kuwuturamo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/08/2018
  • Hashize 6 years