Umugore yahamwe n’icyaha cyo gukata ibice by’igitsina cy’umukobwa we

  • admin
  • 02/02/2019
  • Hashize 5 years

Umugore wakase ibice bimwe by’igitsina cy’umwana we w’umukobwa w’imyaka itatu y’amavuko, yabaye umuntu wa mbere mu mateka y’Ubwongereza uhamwe n’icyaha cyo gukata ibice bimwe by’imyanya y’igitsina-gore.

Uyu mubyeyi w’imyaka 37 y’amavuko uba mu burasirazuba bw’umurwa mukuru London w’Ubwongereza, yaturitse ararira aho yari ari mu rukiko rwa Old Bailey ubwo ku wa gatanu yatangazwaga ko ahamwe n’icyaha.

Urukiko rwabwiwe ko ibimenyetso n’imivumo bigamije kumurinda polisi n’abakozi bita ku mibereho ngo ntibamukoreho iperereza, byasanzwe mu rugo rw’uyu mugore ukomoka muri Uganda.

Urukiko rwagize umwere umugabo we w’imyaka 43 y’amavuko.

Abashinjacyaha bavuze ko uyu mubyeyi “yatoje” umwana we w’umukobwa “kubeshya polisi kugira ngo ntazafatwe”.

Aba baregwa – badashobora gutangazwa amazina kubera impamvu z’ubucamanza – bahakanye ikatwa ry’imyanya y’igitsina-gore bizwi nka Female Genital Mutulation (FGM) mu rurimi rw’Icyongereza, bahakana n’ikirego cyo kunanirwa kurinda umwana ngo adakorerwa iryo katwa ry’ibice by’igitsina.

Umucamanza Philippa Whipple wari uyoboye iburanisha, yaburiye ko hari igifungo “kirekire” ubwo yategekaga ko uyu mugore aba akomeje gufungwa.

Byitezwe ko akatirwa ku itariki ya 8 y’ukwezi gutaha kwa gatatu.

Mu mategeko ahana y’Ubwongereza, iki gikorwa cyo guhindura bigambiriwe cyangwa gukomeretsa ibice by’inyuma by’igitsina-gore ku mpamvu zitari izo kwa muganga, gihanishwa igifungo kigera ku myaka 14.

Mu gihe cy’uru rubanza, uyu mugore yavuze ko umukobwa we, wari ufite imyaka itatu y’amavuko, “yaguye ku cyuma nuko gikata ibice bye by’ibanga” nyuma yaho yari yuriye ashaka igisuguti mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2017.

Abaganga bahuruje polisi kubera ibikomere by’uyu mukobwa, nyuma yo kumuvurira ku bitaro bya Whipps Cross Hospital biri ahitwa Leytonstone, mu burasirazuba bw’umujyi wa London.

Abacamanza babwiwe ko “yavuye amaraso menshi bitewe n’ibikomere bari bamuteje”.

Ubutumwa bwumvikana ku bakora iki gikorwa cya kinyamaswa

Uyu mugore yavukiye muri Uganda, ariko akaba amaze imyaka aba mu Bwongereza.

Ubushinjacyaha bw’Ubwongereza buvuga ko ibihugu byombi – Uganda n’Ubwongereza – byaciye ubu buryo bwo gukata bimwe mu bice by’inyuma by’igitsina-gore.

Sadiq Khan, umukuru w’umujyi wa London, yasohoye itangazo avuga ko guhamwa n’icyaha k’uyu mugore ari “ubutumwa bwumvikana neza ku bakora iki gikorwa cya kinyamaswa”.

Bwana Khan yongeyeho ati “Buri mugore na buri mukobwa yagakwiye kumva afite umutekano kandi atuje aho ari ho hose i London, kandi tuzakomeza urugamba rwacu rwo guca FGM dukoresheje ububasha bwose dufite“.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritangaza ko ubu buryo bwo guhindura bigambiriwe cyangwa gukomeretsa ibice by’inyuma by’igitsina-gore ku mpamvu zitari izo kwa muganga, hari ahandi bugikorwa ku isi.

OMS itangaza ko bukorerwa mu bihugu 30 muri Afurika, no mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’Aziya n’ibyo mu burasirazuba bwo hagati.

Hagereranywa ko abantu bagera kuri miliyoni 125 ku isi babana n’ingaruka zo gukorerwa FGM.

Kenshi ubu buryo kukorerwa abana b’abakobwa b’abangavu, akenshi bari hagati y’igihe cy’ubwana bwabo n’ikigero cy’imyaka 15 y’amavuko.

Akenshi biterwa n’imyemerere ijyanye n’igifatwa nk’imyitwarire iboneye mu mibonano mpuzabitsina, hategurirwa umukobwa cyangwa umugore ubukure bwe no gushaka umugabo, no kugira ngo azabe “umugore uhamye”.

Mu byago ubu buryo bwa FGM butera, harimo kuva amaraso cyane, kugira ibibazo mu gusohora umwanda muto, kwandura indwara zitandukanye, ubugumba, n’ibyago byiyongereye mu gihe cyo kubyara ndetse n’impfu z’abana.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/02/2019
  • Hashize 5 years