Umugore yabyaye umwana ufite imitwe ibiri.

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years

Mu kigo nderabuzima cya Cygnus JK Hindu, giherereye mu majyaruguru y’u Buhinde haravugwa inkuru y’umugabo witwa Subhash w’imyaka 32 n’umufasha we Urmila Sharma w’imyaka 28 bibarutse umwana w’umukobwa ufite imitwe ibiri, yose ifashe ku ijosi rimwe n’igihimba kimwe ngo akaba yavukanye ibiro 7.



Abaganga bo baratangaza ko uyu mwana nta mahirwe menshi yo kubaho igihe kirekire kuko nta bushobozi aba babyeyi bafite bwo kugura ibikoresho bizifashishwa mu kugorora inzira z’amajwi ye n’iz’ubuhumekero.

Uyu muganga kandi yongeyeho ko bamenye ko uyu mwana azavukana imitwe ibiri habura ibyumweru bibiri ngo avuke.



Uyu mwana ufite imitwe ibiri ngo yaje asanga undi mwana umwe na we w’umukobwa ucutse ubu ababyeyi be bakaba bahangayikishijwe ahanini n’uburyo yabaho aramutse akuze kuko ngo iri huriro ry’ibi bice by’umubiri we rigikemangwa kuko bidashobora no kubagwa ngo kimwe kibe cyakurwaho hasigare ikindi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years