Umugore w’Umuhanzi Chameleone yizihije isabukuru y’ imyaka 32

  • admin
  • 20/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Umugore w’Umuhanzi Dr Chameleon, Daniella Atim Mayanja mu cyumweru gishize yizihije imyaka 32 y’amavuko.

Dr Jose Chameleon kuri ubu ari mu gihugu cy’Ubwongereza aho ari mu bitaramo afatanije n’umuhanzikazi Juliana Kanyomozi bose bakomoka mu gihugu cya Uganda.

Akimara kwakira ubutumwa ko itariki yo kwizihiza itariki y’amavuko y’umugore we yageze, Dr Chameleon yagize ati “ Isabukuru nziza mugore mwiza. Humura ndi mu nzira kandi ngufitiye impano nyinshi zizatuma wishima no kukwibutsa uburyo ndi umunyamigisha kukugira nk’umugore wanjye. Imana iguhe umugisha kubera uburyo unkunda urukundo rw’uburw’ubuziraherezo”.

Umwana w’umuhungu wabo, Abba Marcus nawe yateye ikirenge mu cya se maze agira ati “ Turi kwizihiza umunsi w’amavuko yawe mama, sinzi uburyo twabivuga ariko Imana yo irabizi, nkwifurije imigisha myinshi mama. Tuzahora tuguhesha icyubahiro”.

Umuhanzi Dr Jose Chameleon, umugabo wa Daniella, ari ku mugabane w’uburayi aho ari mu bitaramo. Yakoreye igitaramo I Amsterdam, mu Bufaransa, Swatzerland, mu Busuwisi, Denmark, Germany, Finland no mu Bwongereza.

Umugore we yasigaye murugo aho yari gukurikirana imirirmo y’ubwubatsi nkuko tubikesha ugandaonline.net

Daniella Atim Mayanja, hari igihe yandikiye urukiko asaba gatanya, yashinje umugabo we kumutoteza, kumukorera iyicarubozo no gushaka kumuhitana.

Chameleone na Daniella bamaze imyaka icyenda barushinze, basezeranye kuwa 7 Kamena 2008 muri Kiliziya ya Biina Catholic Church muri Mutungo. Icyo gihe bakoze ibirori bikomeye ndetse mu myaka bamaranye bafatwaga nk’urugo rw’intangarugero mu byamamare mu karere nyamara buri wese yagendanaga igisebe ku mutima.

Ayo makuru ya New Visionyatangazaga ko Daniella Atim yatanze ikirego mu rukiko rwa Nakawa kuri uyu wa 18 Mata 2017.

Yanditse agaragaza ko atagishoboye kwihanganira kubana na Chameleone bityo asaba ko ubutabera bwamuha gatanya agaca inzira ze.Kuri ubu ariko barasubiranye.

Yanditswe na Bakunzi Emile

  • admin
  • 20/11/2017
  • Hashize 6 years