Umugore wari washimuse umwana mu Rwanda yafashwe na Interpol ya Uganda

  • admin
  • 21/04/2016
  • Hashize 8 years

IKibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe

Umunyarwandakazi washakishwaga n’inzego z’umutekano yafashwe na polisi mpuzamahanga, Interpol, muri Uganda, ubwo yari ahunze ashaka kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umwana we.

Umwe mu bayobozi muri Uganda yabwiye BBC ko uwo mugore yamaze gushyikirizwa ambasade y’u Rwanda muri Uganda. Komiseri ushinzwe impunzi muri Uganda, David Kazungu, yavuze ko uwo mugore yafashwe na Interpol ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe, ubwo yageragezaga kujya muri Amerika hamwe n’umwana we.

Kazungu yavuze ko uwo mugore ashakishwa mu Rwanda ku birego by’uko yaba yarashimuse umwana akamwambura Se, we uri mu Rwanda ndetse ngo akaba ari umusirikare. Gusa Uganda ivuga ko iki ari ikibazo gishobora gukurikiranwa mu nkiko zo muri Uganda.

Yanditswe na Ubwandinsi/ Muhabura.rw

  • admin
  • 21/04/2016
  • Hashize 8 years