Umugore wa Gitifu akubita abaturanyi abita abatwa

  • admin
  • 14/11/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rusizi Mu mudugudu wa Runanira Mu ka Kagari ka Hangabashi mu Murenge wa Gitambi bamwe baturage bavuga ko umugore w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari akubita abaturage abandi akababwira y’uko adashaka guturana n’abo abita ko ari ‘Abatwa’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge yemeza ko uyu mugore koko adashaka guturana n’abaturanyi be ngo ni Abatwa.

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mugore yabananiye kuko uvuze wese ahita ‘akubita atababariye’.Umwe mu bagore yagize ati “Dufite ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku bwoko dukorerwa n’umugore wa Gitifu w’Akagari aduhora y’uko turi abatwa kuko urebye aza kudutuka, akadutera amabuye, akadusenyeraho inzu avuga ko adashaka guturana n’abatwa.”

Undi mugabo nawe yagize ati “Njyewe muka Gitifu yanyamburiye inkweto umwana wanjye.Amaze kuzimwambura arazijyana kugeza n’ubu umwana ntari ku ishuri kubera izo nkweto yamwatse none muka Gitifu ejo bundi bari kuburana yafashe Mukashya kandi atwite aramuniga.”

Undi mugore nawe uhamya ko uyu mugore akomeje kubabera umuturanyi mubi, yagize ati “Nyine ni ingengabiterekerezo aba afite mu mutwe niko njewe nabivuga kubera ko niba yumva ko ashobora kuba ahantu ha wenyine.Yumva ko adashobora kukwibonamo kandi turi muri ndi umunyarwanda we akaba agikoresha ayo moko…Ubuyobozi nibwo bwakamwegereye bukamubaza impamvu ibyo bintu.

Yungamo ati “Twebwe dushaka y’uko bikurikiranwa tukamenya niba umutwa ataravutse nawe afite amezi ye yavukiyeho nawe akaba afite amezi yavukiyeho (uyu mugore wa Gitifu).Niba ataravutse ku mezi icyenda nibyo dushaka kumenya.Ni ijambo akoresha avuga y’uko umutwa adakwiye kuba hagati y’abantu icyo nacyo turagikeneye kuzakimenya niba dufite ahacu ho kuba cyangwa se niba bo bafite ahabo ho kuba.”

Ngo uyu mugore wa Gitifu ahora ahohotera abaturanyi be ababwira y’uko bagira abana b’inzigo akababwira y’uko ashaka kuzabimura muri ako gace.

Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko aho uyu mugore wa Gitifu avuga ko azajyana abaturage bo batahazi.

Uyu ati “Twebwe niba tuvuze gatoya ahita afata umukoropesho agakubita umwana amuhohoteye…Turahohotewe cyane ntidusinzira cyane muri uyu mudugudu arabimwita cyane (amwita umutwa) cyane ngo n’abana b’uyu n’abatwa (yavugaga umuturanyi we uyu mugore wa Gitifu akunze kwita umutwa) ngo n’abana b’uyu iyo bashyize kuri Ciment ye bahashyira amavunja ntitwumva impamvu mbese ahora ahohotera abantu bahano.”

Masengesho Esther, umugore w’umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Hangabashi ushyirwa mu majwi yatangaje ko ntacyo yavuga mu gihe cyose umunyamakuru atahawe ikaze mu rugo n’umugabo we.

Yagize ati “Nyir’urugo wabimubwiye y’uko uje hano (yavugaga mu rugo iwe bari bamusanze) kuki utabimubwiye, oyaaa.Njyewe nkuhaye karibu tugomba kubivugana uri kumva ariko nyir’urugo mbese ntibishoboka.”


Masengesho Esther, umugore w’umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Hangabashi ushyirwa mu majwi

Yasabye umunyamakuru kubanza gushungura ibyo yumvise mbere y’uko abitangaza.Ngo nk’umuvandimwe hari ukuntu yari kubigenza.

Habimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi nawe avuga ko nk’umuyobozi basanzwe bazi ikibazo cy’uyu mugore wa Gitifu wa Akagari ko abangamiye abaturanyi be.Avuga ko hari umuturanyi we ahora atoteza adashaka y’uko baturana ngo n’iyo abana b’uyu muturanyi bagiye iwe banduza Ciment ye.

Yagize ati “Icyo kibazo turakizi nibyo koko amakimbirane arazwi biri hagati y’imiryango yombi eeeh aho umugore witwa Esiteri atoteza mugenzi we baturanye amubwira y’uko ari umupfakazi amubwira y’uko adakeneye abana be ko baza kumutereza umwanda bafite umwanda bazakumusinga umwanda iwe mu rugo.”

Abaturanyi b’uyu mugore wa Gitifu bavuga ko yigize intakoreka ngo kuko nta muntu n’umwe ushobora kumuvugaho muri aka Kagari kose.Ngo n’iyo bashatse kubunga n’abaturanyi bagenzi be ngo ntabwo bijya bikunda kuko umugabo we aba amukingiye ikibaba.

Gusa ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi avuga ko bidakwiriye ko umuntu yakwitwaza y’uko ari umugore wa Gitifu akabangamira abaturanyi bagenzi be bityo akavuga y’uko bagiye gucoca iki kibazo kugirango barebe y’uko bagarura ituze muri uyu mudugudu.

Yanditswe na chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/11/2017
  • Hashize 7 years