Umugore ukora muri banki yirukanwe ku kazi azira kuryamana n’abagabo basaga 200 abizeza akazi

  • admin
  • 14/09/2019
  • Hashize 5 years

Abanya-Zambiya baguye mu kantu nyuma yo kumva amakuru yavuye muri banki nkuru y’ubucuruzi ya Zambiya (ZANACO) aho umwe mu bakozi bayo w’umugore akaba n’umuyobozi yahagaritswe ashinjwa kuryamana n’abagabo basaga 200.

Abagabo baryamanye n’uyu mugore harimo abakiriya ndetse n’abashakaga akazi aho abenshi muri bo yabasabaga gusambana nawe abasezeranya kuzabaha akazi muri banki.

Uyu mugore witwa Mutale Winfridah w’imyaka 39 y’amavuko bivugwa ko yakoreshaga ububasha bw’uko ari umuyobozi mukuru wa banki ya ZANACO ishami rya Kitwe, akabashuka bagasambana.

Ikindi kandi ngo ku bakiriya ba banki, yabashukaga ko basambana bo akabizeza ko inzandiko zabo zisaba inguzanyo azazemeza maze inguzanyo bakazibona nta ngorane.

Iyi nkuru ya Zambian Observer ikomeza ivuga ko byaje kugera aho abagabo 10 binubiye imikorere y’uyu mugore yo kubashora mu busambanyi bwari bumaze kuba nk’umuco yitwaje ko ari umuyobozi akabizeza ibitangaza, maze bahita babimenyesha ubuyobozi bukuru bwa banki,nabwo buhita bufata ikemezo cyo kumuhagarika.

Kugeza ubu iyi banki ntiratangaza ibihano bifatika yafatiye uyu mukozi wayo.

Winfridah aracyari ingaragu nta mugabo arashaka.Kuri we avuga ko ikimushishikaje kuruta ibindi ari ukubanza akigwizaho impamyabumenyi za kaminuza hanyuma akabona gushaka umugabo babana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/09/2019
  • Hashize 5 years